Abapolisi b’u Rwanda bari muri Central Africa, bashimiwe ubwitange n’umurava bibaranga
Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushingo 2018 nibwo Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda(RWAFPU1) bari mu murwa mukuru wa Central Africa Bangui, bashimirwa umurava n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu gikomeje kurangwamo umutekano mucye.
Yagize ati “Tunezezwa no gukorana n’abanyamurava, barangwa n’ubwitange no kwita ku nshingano nk’uko mubikora. Ubushake, ubunyamwuga n’ubushobozi mwifitemo bizadufasha gukuraho bidatinze inzitizi zigihari zibangamiye amahoro n’umutekano.”
Yashimangiye ko imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro muri Central Africa yanyuze benshi ku buryo umuryango w’abibumbye wishimira gukomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi.
Ati “LONI na MINUSCA by’umwihariko, bishimira imyitwarire itagira amakemwa y’abantu boherezwa n’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Turabasaba gukomeza kugaragara muri iyo shusho tubabonamo ku buryo n’abandi babigiraho.”
Brig Gen Mouhamed Selloum asoza avuga ko Umuryango w’abibumbye ahagarariye mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Central Africa uzakomeza ubufatanye n’u Rwanda muri ibi bikorwa kuko ngo abo rwohereza mu butumwa nk’ubu baba barahawe amasomo aboneye kandi bakayakoresha uko babisabwe.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi yagarutse ku bikorwa byaburi munsi bakora kuva bagera muri iki gihugu mu kuboza umwaka ushize.
Yagize ati “Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWA FPU1) rikorera mu bice bine by’umurwa mu kuru Bangui aho dufite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibikoresho ”
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ((MINUSCA) muri central Africa muri 2014, nyuma y’uko ubushyamirane hagati y’imitwe ya Séléka na Anti-balaka bwatangiye muri 2012 bumaze gufata indi ntera y’ubwicanyi, ubu muri iki gihugu hakaba hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 430 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye Buzwi nka MINUSCA.
Intyoza.com