Perezida wa Afurika y’Epfo yashyizeho umushahara umukozi adashobora kujya munsi
Cyril Ramaphosa, umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo ubwo yifurizaga abaturage b’iki gihugu umwaka mushya wa 2019, yatangaje ko nta mukozi ugomba guhembwa amafaranga ari munsi y’ama rand 20 ku isaha, ni ukuvuga idolari n’ibice 39. Uyashyize mu manyarwanda ari mu 1200 ku isaha.
Iyi ngingo yo gushyiraho umushahara fatizo ku isaha mu gihugu cya Afurika y’Epfo yashyizweho kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere Mutarama 2019 na Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo. bamwe bati ni ukwishakira amajwi kuko yitegura amatora.
Abasesenguzi n’abandi barebera kure politiki ya Afurika y’Epfo, bavuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwireherezaho abayoboke benshi b’abakozi muri iki gihugu, cyane ko ishyaka RNC rya Ramaphosa ari naryo riri ku butegetsi ryitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2019.
VOA dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu mashyirahamwe arengera abakozi muri iki gihugu ntacyo bari batangaza kuri iki cyemezo umukuru w’igihugu yafashe. Ntabwo baragaragaza aho baherereye, gusa byitezwe ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kuzarwanya iki cyemezo.
Ishyaka RNC, ryatakaje abayoboke baryo cyane mu gihe cy’ubuyobozi bwa Jacob Zuma kubera ahanini ibibazo bya ruswa byatumye abatari bake baritakariza icyizere. Hamwe mu bice hagaragaye ukudohoka kw’abayoboke b’iri shyaka no kuritakariza icyizere ni muri Pretoria na Johannesburg.
Intyoza.com