• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
18/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
18/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
18/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB

Kamonyi: Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Umwanditsi
February 22, 2019

Umugabo witwa Mugabarigira Augustin w’imyaka 62 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 mu masaha ya mugitondo saa tanu yasanzwe ari mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru agera ku intyoza.com atanzwe n’abaturage ndetse akemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ni ay’uko Mugabarigira w’imyaka 62 y’amavuko yasanzwe mucyumba yararagamo amanitse mu mugozi yapfuye.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com amakuru y’uru rupfu rutunguranye rwa Mugabarigira wasanzwe mu mugozi atakiri mu zima aho bikekwa ko yiyahuye.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko Mugabarigira Augustin yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba yararagamo igihe umugore we yari yagiye guhinga.

Avuga ko uwamubonye ari umwuzukuru we wari uje kureba ikibiriti ngo ateke, ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura ngo kuko ntamakimbirane yari azwi muri uyu muryango.

Mwizerwa Rafiki, avuga ko nyuma yo gutabazwa bihutiye kugera mu rugo rwa Mugabarigira, bagahumuriza uyu muryango ariko kandi umurambo wa nyakwigendera ukaba woherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma ngo abaganga bapime habashe kugaragazwa impamvu nyakuri y’uru rupfu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6054 Posts

Politiki

4300 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga