Muhanga: Abagore bakwiye gushimirwa akazi kadahemberwa bakora
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, umuyobozi wa OXFAM ari mu karere ka Muhanga yavuze ko abagore bakwiye gushimirwa imirimo ifatiye runini umuryango bakora nyamara rimwe na rimwe bakagaragara nk’aho batakoze.
Alice Anukur. Umuyobozi wa OXFAM mu Rwanda yavuze ko ababazwa n’uko hari abantu badaha agaciro imvune umugore agira buri munsi mu muryango, ahubwo agafatwa nk’udakora aho gushimwa.
Imwe muri iyo mirimo harimo nko kwita ku bana, isuku n’indi mirimo yo mu rugo ifatwa nkaho ari mitoya mu muryango nyamara ariyo shingiro ry’imibereho yawo.
Yagize ati “u Rwanda nicyo gihugu nabonye giha agaciro umugore kurenza ibindi nagezemo. Ariko mbabazwa no kubona hari aho umugore ukora ya mirimo yose yo mu rugo atabishimirwa kandi ariyo imufata umwanya we wose mu rugo”.
Asanga abagore ari ishingiro ry’imibereho y’imiryango bakaba bakwiye kubishimirwa.
Ku rundi ruhande, Sam Kalinda wari uhagarariye umuryango CARE International akaba yasabye abagore kuzuza inshingano zabo mu muryango ariko ntibirengagize no gukora ibindi bikorwa by’iterambere byongera umutungo w’umuryango.
Ati “bagore beza mukomeze mubere imiryango yanyu inkingi y’imibereho myiza, mwibuka gukora ibikorwa by’iterambere bifasha imiryango yanyu gutera imbere. Ni ubutumwa mbahaye buzakomeza kubahesha agaciro “.
Sam yakomeje ashima ko abagore bo mu karere ka muhanga bakomeje kwiyongera mu kuyoboka amabanki no guhanga imirimo ibyara inyungu, akaba ariyo mpamvu nabo bakomeza kongera ibikorwa muri aka karere.
Mukashyaka Thérèse, umugore utuye mu murenge wa Cyeza witabiriye ibyo birori ahamya ko inkunga n’ubujyanama by’iyo mishinga byamufashije kwikura mu bukene no mu makimbirane yo mu muryango ubu akaba afatanya n’abagize urugo rwe kuruteza imbere mu bwumvikane.
Ati “Njye nari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Twari abakene 700 babaruwe mu Murenge, nyuma ntoranywa mu bakennye cyane 30 bavanywe muri 700 ngo bigishwe. Mu myaka 3 maze mu mushinga ubu sinkiri mu bakene ndoroye ndahinga nkanacuruza ndetse mfasha n’abana banjye kwiga kandi nari narabaretse ngo bazirwarize”.
Kimwe na bagenzi be, Mukashyaka ngo akora igenamigambi rya buri mwaka, akabyandika ku rupapuro kandi abyumvikanyeho n’abagize umuryango we akabimanika aho buri wese abisoma kandi akabigiramo uruhare.
Mwijambo rye, Depite Rwaka Pierre Clavers wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori nawe yashimye uruhare rw’umugore mu muryango aho yahamije ko iyo nyina apfa akiri muto nkuko byagendekeye se umubyara ashobora kuba yari guhura n’ingorane zikomeye.
Yagize ati “nkivuka ngize amezi 8, narwaye imbasa imviramo ubumuga bw’amaguru yombi. Data yahise apfa turerwa na mama. Njye nasaga n’uwagwingiye kuko nari nararwaye ariko mama akora ibishoboka byose arankuza. Iyo mama aba ariwe upfa, data yajyaga gushaka undi mugore nawe akaza akita ku bana be ku buryo njye wari ukeneye kwitabwaho by’umwihariko ahari bitari gukunda”.
Iyi ntumwa ya Rubanda yanavuze ko impamvu u Rwanda rwihuta mwiterambere ntayindi ari ibanga ryo kwinjiza abagore muri gahunda z’iterambere.
Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango, aho imiryango 40 yahawe ihene zo korora, hatangizwa na gahunda yo kurwanya imirire ku bana bato bahabwa amata ndetse hanakorwa imurikabikorwa ry’ibikorwa imiryango itandukanye ifasha abagore bo mu karere ka Muhanga mu kwiteza imbere.Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore yagiraga iti ” Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.
Ernest kalinganire