Nyarugenge: Muri gereza ya Mageragere abagororwa basabwe kurwanya amakimbirane
Muri gereza ya Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, Polisi yasabye abagororwa b’abagore kunoza imibanire mu miryango barwanya amakimbirane n’ibindi byaha mu mugoroba w’ababyeyi wabahuje kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe 2019.
Uyu mu goroba w’ababyeyi wayobowe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police( CIP) Marie Gorette Umutesi, witabiriwa n’abagororwa b’igitsina gore 1200 bagororerwa muri gereza ya Mageragere.
CIP Umutesi yasabye abo bagororwa kugira imibanire myiza mu miryango birinda amakimbirane n’intonganya za hato na hato zibera mu ngo no mu miryango kuko kenshi aribyo ntandaro yo kutumvikana umwe akaba yakwica mugenzi we.
Yagize ati:” Nubwo mufunze ariko mufite imiryango mukomokamo ndetse abandi mufite imiryango murubatse kandi ntimuzahora muri gereza. Bamwe muri mwe mufunze kubera amakimbirane yo mu ngo yageze n’aho umuntu yica uwo bashakanye cyangwa akamukomeretsa bikomeye, mutekereze igihe mu maze muri gereza cyangwa icyo muzahamara abasize abana ubu barikubaho nabi barerwa nk’impfubyi bakabura urukundo rwanyu, ibyo mwasize nabyo byinshi muzasanga byarangiritse.”
Yakomeje ababwira ko mu gihe bazaba basubiye mu miryango yabo bakwiye kurwanya intonganya n’amakimbirane mu ngo kuko bigira ingaruka ku bana nko kubura uburere bw’ababyeyi no gukurana imico nk’iyabo.
CIP umutesi yibukije abo bagororwa kwimakaza ihame ry’uburinganire no kuryigisha bagenzi babo kuko rizabafasha kubaka ingo zigakomera.
Yagize ati:” Abantu benshi bafata ihame ry’uburinganire uko ritari, bakumva ko ari uguhangana hagati y’abashakanye, umugore akumva ko niba agiye mu kabari agomba gutahira rimwe n’umugabo we ngo kuko bahawe uburenganzira kimwe n’ibindi bikorwa ubona bitabereye umugore w’umunyarwandakazi. Ntabwo ibyo bikwiye, uburinganire ni ubwuzuzanye buba hagati y’abashakanye bakumvikana mubyo bagiye gukora byose bizabafasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.”
CIP Umutesi yakanguriye abo bagororwa gushinga amastinda y’umugoroba w’ababyeyi muri gereza kuko bizabafasha no mu gihe bazaba bashoje ibihano byabo bagiye mu buzima bwo hanze, yongeyeho ko leta ishyigikiye iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuko bituma umubyeyi amenya inshingano afite ku muryango we nizo afitiye igihugu muri rusange.
Yasoje abasaba kwitwara neza aho bari kugororerwa ndetse no kuba intangarugero muri byose bityo mu gihe bazasubira mu miryango yabo no mubaturanyi bakazabona ko bahindutse.
intyoza.com