Kamonyi: Abahunze igihugu, abafungiye ibyaha bya Jenoside babangamiye ubumwe n’ubwiyunge- Komiseri Dusabeyezu
Dusabeyezu Tasiyana, Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ahamya ko abahunze igihugu kimwe n’abafunze kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 babangamiye ubumwe n’ubwiyunge. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 mu mwiherero w’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka kamonyi.
Komiseri Dusabeyezu, avuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge atari igikorwa cy’umunsi umwe, ko ari inzira n’urugendo bisaba igihe.
Muri uru rugendo avuga ko zimwe mu nzitizi zituma ubumwe n’ubwiyunge bugorana ari abanyarwanda bahunze igihugu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kimwe n’abafunze bazira ibyaha bya Jenoside.
Agira ati” Abahunze igihugu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafite uruhare rwo kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubwabo bafite ababakomokaho b’urubyiruko babyara, abo bana bagenda babigisha amacakubiri kubera y’uko nabo ubwabo batemera uruhare bagize.”
Kuba aba banyarwanda bahunze igihugu batemera uruhare rw’ibyo bakoze muri Jenoside ndetse bakaba bigisha ababakomokaho amacakubiri, ngo bituma aba bana bakura badakunda igihugu ahubwo bumva y’uko ababyeyi babo barengana.
Ku bijyanye n’abafunze bazira ibyaha bya jenoside, cyane cyane ngo kubinangiye bakanga gusaba imbabazi kandi baragize uruhare muri Jenoside, aba nabo ngo ni ikibazo ku kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Komiseri Dusabeyezu agira ati” Niba umuntu atarigeze yumva ikibi yakoze, akumva ko yarenganijwe, ni kwa kundi n’abana bashobora kumusura akababwira ko arengana, abana bagakurikirana wa mutima mubi. Imyifatire mibi y’aba bose idindiza ubumwe n’ubwiyunge kuko ituma abana batamenya ukuri kw’ibyabaye bigatuma bafata amateka agoramye.”
Komiseri Dusabeyezu, avuga ko nubwo ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge giheruka gukorwa na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2015 mu gihugu cyerekanye ko bugeze 92,5% ngo haracyari inzira ndende. Ahamya ko kwigisha ari uguhozaho ariko kandi ngo gahunda ya Ndumunyarwanda igomba gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu bari hanze y’Igihugu-Diaspora.
Umwiherero w’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka kamonyi ni uw’iminsi ibiri, witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye ahanini bagizwe n’abigeze kuba abayobozi mu karere ndetse n’ibyahoze ari amakomine, hakazamo abajyanama bose bo mu nama njyanama, inzego z’umutekano, hakaza kandi imiryango itari iya Leta( NGOs) ifasha mu bumwe n’ubwiyunge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com