Guhugura ibigo byigenga bicunga umutekano bitanga musaruro ki?
Ibigo byigenga bitandukanye bicunga umutekano hano mu Rwanda usanga bigira gahunda y’amahugurwa bihabwa na Polisi abifasha kunoza inshingano no gukorana neza n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kureberera ibigo byigenga bicunga umutekano muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yemeza ko guhugura ibi bigo bitanga umusaruro mu mikorero no gutanga serivise nziza n’imikoranire inoze n’abakiriya.
Yemeza ko uko imyaka igenda ishira n’amahugurwa ahabwa ibi bigo yiyongera kandi atanga umusaruro kuko hari amakosa yajyaga agaragara akorwa n’abakozi bamwe na bamwe cyangwa ibigo ariko ubu akaba atakigaragara.
yagira ati “ Iyo urebye uko imyaka igenda ishira niko imikorere y’ibigo byigenga dufatanya gucunga umutekano igenda irushaho kuba myiza ku buryo na y’amakosa bagiraga akomoka k’uburangare, isuku nke, ibikoresho bikennye usaga yaragiye agabanuka ku buryo bugaragara.”
ACP Mbonyumuvunyi yemeza ko abafite ibigo byigenga basabwa gukoresha abakozi baba barahuguwe bihagije kandi bakabaha n’ibikoresho bigezweho bibafasha gucunga umutekana kandi birubahirizwa bigatanga n’umusaruro.
Ati “Iyo urebye ibikoresho bakoresha usanga bifasha mu gucunga umutekano waho barinda kandi tunabibutsa kujya bahugura abakozi babo uko bakwiye kunoza inshingano ni nayo mpamvu baba badutumiye kugira ngo tubibutse kandi tunabungure ubumenyi bubafasha gukorera neza abakiriya.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda, Andrew Nkurunziza yemeza ko amahugurwa ibi bigo bihabwa na Polisi abifasha gukorana neza n’abakiriya no kwiyubaka ubwabyo.
Ati “Ibigo byacu bihugurwa kenshi kandi ayo mahugurwa niyo adufasha gusobanukirwa neza uko dukwiye gukorana n’abakiriya ndetse n’uko turinda aho dukorera n’abo dukorana nabo mu buryo bwizewe.”
Yemeza ko uko iterambere rirushaho kwiyongera ari nako n’ibyaha byiyongera n’amayeri yo kubikora akiyongera, agashimangira ko ibyo Polisi ibafasha harimo no gutahura amayeri akoreshwa mu gukora ibyaha bimwe na bimwe by’inzaduka.
Muyango Mbaguta Robert umuyobozi wa AGESPRO Security Company kimwe mu bigo 17 byigenga bicunga umutekano mu Rwanda yemeza ko amahugurwa ahabwa abakozi babo abavana ku rwego rumwe bakajya kurundi.
Ashimangira ko mu myaka 20 ikigo cyabo kimaze gikora uyu murimo hari aho bamaze kugera mu gucunga umutekano ariko bagifite byinshi byo kwiga kugira ngo bagera ku ntego biyemeje, bakaba bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubafasha kubaka ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije ikigo gishinzwe gucunga umutekano gikwiye kuba cyujuje.
Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga 17 bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko aho bikoresha abakozi bagera ku bihumbi 21. Polisi ikaba ifite inshingano zo kugenzura imikorere y’ibi bigo, ibigaragaweho amakosa bikihanangirizwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyahungabanya umutekano.
Intyoza.com