Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi basinye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi basinyanye amasezerano y’ubufatanye azibanda mu gusangira ubumenyi hagati y’impande zombi ndetse no guhanahana amakuru agamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Werurwe 2019, hagati y’ umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza na mugenzi we wa Malawi Rodney Jose mu murwa mukuru Lilongwe aho bari bitabiriye inama Nyafurika yashyizweho n’amasezerano ya Kigali KICD (Kigali International Conference Declaration) yigirahamwe uko inzego z’umutekano zagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.
Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ayamasezerano azibanda mu gusangira amahugurwa ndetse no guhanahana amakuru mu rwego rwo gutahura no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati“ Polisi y’ u Rwanda n’iya Malawi basanganwe umubano mwiza, aya masezerano aje kunoza ubufatanye aho azibanda ku mahugurwa atandukanye agamije kongera ubumenyi bukenewe mu gucunga umutekano”.
CP Kabera akomeza agira ati“ Aya masezerano yashyizweho umukono azanafasha Polisi z’ibihugu byombi gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
U Rwanda ndetse na Afurika muri rusange byugarijwe n’ibyaha bihungabanya umutekano bikanakoma mu nkokora iterambere ibi bihugu byifuza kugeraho muri ibi byaha harimo ikibazo cy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu iterabwoba ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi byose bishobora guhungabanya umutekano Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka 2000 ni umunyamuryango uhoraho mu miryango mpuzamahanga ndetse n’iyo mu karere irimo; Polisi mpuzamahanga (Interpol), EAPCCO ndetse n’umutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF). Iyi miryango yose ihuriza hamwe Polisi z’ibihugu bitandukanye hagamijwe gufata ingamba zafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Intyoza.com