Rwamagana: Ku myaka 70 Nyiramagare yiyubakiye ubwiherero anenga abatabugira kandi bashoboye
Nyiramagare Alivera, avuga ko impamvu benshi mu baturage bo mu murenge wa Gishari batagira ubwiherero, ahanini biterwa n’ubunebwe ahamya kandi ko abafite imbaraga nabo usanga bafite imisarane itujuje ibisabwa kuko hari abirirwa mu tubare binywera ibigage bakananirwa kwiyubakira ubwiherero.
Ikibazo cyo kuba hari abaturage b’Umurenge wa Gishari badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ntabwo kivugwa gusa n’abaturage. Ubuyobozi bw’uyu murenge nabwo bwemeza ko bafite imisarane itujuje ibisabwa, ariko mu gihe cya vuba ngo iki kibazo kikazaba cyakemutse.
Nyiramagare anenga abasore n’abafite imbaraga batiyubakira ubwiherero kandi bafite imbaraga
Ku myaka 70 y’amavuko, Nyiramagare Alivera atuye mu Mudugudu wa Nyagakombe, Akagari ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari. Uyu mukecuru, yiyubakiye umusarane, anenga bamwe mu baturanyi be bakiri bato n’abagifite agatege bafite imisarane itujuje ibyangombwa kandi ntacyo babuze.
Nyiramagare avuga ko yibumbiye amatafari ndetse anashaka amabati yo gusakara agurishije ingurube ye, kuko yabonaga ko atakwiyambaza ubuyobozi nubwo ashaje, ahubwo ko yagombaga kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati” Njye nabonye ko umusarane wanjye ushaje kandi abayobozi bari kudusaba ko twakubaka imisarane numva ko hari abababaye njye mpitamo kwiyubakira, ngurisha ingurube yanjye ngura amabati ariko amatafari n’icyondo ndabyishakira. Nta mpamvu yagombaga gutuma ntega amaboko. Ndasaba uwariwe wese utegereza ko Leta imwubakira ubwiherero kumenya ko ubwo ari ubunebwe”.
Mukabutare Jeanne wo mu kigero cy’imyaka 25 atuye mu murenge wa Gishari, akagari ka Ruhunda, Umudugudu wa Nyagakombe avuga ko kutubaka imisarane biterwa n’ubushobobozi buke. nyamara akaba ari umuturanyi inzu ku yindi na Nyiramagare wiyubakiye umusarane.
Rushimisha Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, yemeza ko iki kibazo cy’abatagira ubwiherero butujuje ibisabwa gihari koko kuri bamwe mu baturage. Yabwiye itangazamakuru ko bagiranye inama n’abaturage, bakaba barihaye igihe kingana n’ibyumweru bibiri kugira ngo iki kibazo cy’ubwiherero kibe gikemutse.
Yagize ati”twakoranye inama n’abaturage, mu gikorwa twarimo cyo kugenzura imibereho yabo, koko dusanga bafite ikibazo cy’imisarane itujuje ibyangombwa, ariko tugirana amasezerano ko mu byumweru bibiri iki kibazo kizaba gikemutse. Noneho babandi badafite amikoro, bagashaka amatafari n’icyondo hanyuma bakagaragaza ibibananiye bakabisaba ubuyobozi nk’amabati n’imiryango”.
Mu gihe ubuyobozi bwatangizaga igikorwa cyo kugenzura ibijyanye n’imibereho mibi ibangamiye abaturage mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2018, Umurenge wa Gishari warufite imisarane itujuje ibisabwa 832 hasanwa 386, ubu hasigaye imisarane itarasanwa 446.
Maisha Patrick