• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
18/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
18/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
18/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB

Kamonyi: Abagore bahize abagabo mu kwesa umuhigo wa Mituweli

Umwanditsi
April 4, 2019

 nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 4 Mata 2019,  Umuyobozi w’Akarere yahagurukije ba Mudugudu, n’abakora mu Kagali bahize abandi avuga ko abagore aribo bari ku isonga mu kwesa Umuhigo wa Mituweli.

Mu bayobozi batanu b’utugari muri 59 tugize Imirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi bashimiwe mu ruhame ko bari hejuru y’ijanisha rya 90 muri Mituweli, umwe gusa muri aba akaba ari Umugabo.

Kwesa uyu muhigo wa Mituweli kuri aba bakozi biganjemo igitsinagore byatumye  bagenzi babo bakomeza kumva ko umugore ashoboye iyo ahawe umwanya wo gukora, nabo bavuga ko bagiye gutera ikirenge mu cyabo bakesa imihigo y’Umwaka utaha wa 2019-2020.

Benshi muri basaza babo bayobora utugari n’imidugudu bagaraje ko Umuhigo wa Mituweli uri muri  60% biyemeza ko bagiye kwikosora ubutaha nti basahagurutswe mu bagawa.

Umwe ati” Ibi natwe ntabwo bidushimishije( turasebye), duhize ko umwaka utaha tutazahagurutswa tunengwa cyangwa tugawa, tugiye kubikosora”.

Mukantaganda Leonile, SEDO umaze igihe cy’imyaka 2 ayobora akagari ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu wenyine( nta Gitifu w’Akagari) imibare kuri Mituweli yerekanye ko yashoboye kugeza ku gipimo cya 98,5% , afatanije  n, Abakuru b’ Imidugudu4.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi  Kayitesi Alice yasabye abitabirige iyi nama mpuzabikorwa bose gushyira hamwe bagakora ijoro n’amanywa bagamije kwesa imihigo yose Akarere kashyizeho umukono imbere ya Perezida wa Repubulika  Paul Kagame, avuga ko bifuza kuza mu myanya y’imbere nkuko byahoze.

Ku rwego rw’Akarere, kwesa umuhigo wa Mutuweli ubu biri ku kigero cya 84,5%, akarere ka kabarirwa ku mwanya wa cumi mu turere 30 tugize igihugu.

Iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere, yitabiriwe n’Abakuru b’Imidugudu bose, abahagarariye njyanama z’utugari n’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose, Inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6054 Posts

Politiki

4300 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga