Kamonyi: Ibuka isanga hari ibikorwa n’imvugo bibangamiye abarokotse Jenoside
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Kamonyi buvuga ko hari bamwe mu baturage bagaragaje ibyo bubona nk’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi ngo bibangamiye abarokotse Jenoside, bikabangamira kandi ubumwe n’ubwiyunge.
Murenzi Pacifique, perezida wa Ibuka mu karere ka kamonyi yabwiye intyoza.com ko muri iyi minsi u Rwanda n’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ngo hari bamwe mu baturage bagaragaza ibikorwa n’amagambo atari meza ku barokotse Jenoside.
Ati” Hari nk’ikibazo I Rukoma aho Perezida wa Ibuka mu Kagari yagiye mu kabari k’umuntu baturanye aho ngaho, arababwira ngo ko mwatinze gukinga kandi ejo tuzatangira icyunamo, asubizwa ngo n’Inyange zirapfa nkanswe….”.
Murenzi, avuga kandi ko hari umukecuru mu Murenge wa Nyamiyaga uherutse guhohoterwa, aho yakubiswe habura amasaha macye ngo icyunamo gitangire. Uyu mukecuru ngo kugeza ubu ntabwo abantu bamuhohoteye baramenyekana. Ariko kandi ngo inzego z’umutekano zagiyeyo ndetse umukecuru yoherezwa kwa muganga.
Uretse ibi bikorwa n’imvugo byagaragaye, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere buvuga ko hari n’ibindi bigikurikiranwa mu Murenge wa Kayumbu ahitwa Muyange.
Pacy, avuga ko bigoye kubona no kumva abantu bamara iminsi igera hafi ku mwaka ariko byagera mu gihe cyo kwibuka ugasanga abantu baragaragaza ibikorwa bibangamiye abarokotse, bibangamiye kandi ubumwe n’ubwiyunge
Agira ati “ Biriya ni ibigaragaza ko umuntu urimo hagati ari Leta, ko iramutse itanze imbarutso abantu bakongera bagakora ibyo basubitse. Kuko niba umuntu ashobora kumara imyaka ingana gutya hanyuma twagera mu gihe cyo kwibuka akaba aribwo yibuka gutoteza abantu, ni uko abisanganywe burya ahubwo abura aho abikorera”.
Akomeza avuga ko iyi myumvire n’ibi bikorwa bibangamiye cyane ubumwe n’ubwiyunge, ko ndetse inzira abona ko ikiri ndende. Abona ko abantu bamwe batarumva muribo ubumwe n’ubwiyunge, ko igitangira bamwe ari ugutinya ibihano.
Murenzi pacifique, avuga ko muri rusange ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubwitabire bw’abaturage mu biganiro n’ibindi bikorwa byateguwe ngo haragaragara ubwitabire bw’abaturage ugereranije no mu myaka yatambutse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com