Abamotari biyemeje kurwanya bamwe muri bagenzi babo bangiza isura y’umwuga wabo
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bavuga ko batazihanganira bamwe mu bamotari bagaragarwaho n’amakosa yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abishora mu byaha bitandukanye kuko bihesha isura mbi umwuga bakora.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2019, mu bukangurambaga bwahuje abamotari basanga 500 bakorera umwuga wabo mu karere ka Kicukiro.
Ubu bukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ingoboka ndetse n’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu gihugu (FERWACOTAMO)umuryango uharanira ubuzima (Health people Rwanda) ndetse n’umuryango urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge (Drug free Rwanda).
Bamwe mu bamotari bitabiriye ubu bukangurambaga bagaragaje ko bababazwa n’abasiga icyasha umwuga wabo kandi ubatunze bityo bakaba barahagurukiye kubarwanya.
Vestine Mukeshimana ni umumotari ukoze uyu mwuga imyaka icumi yemeza ko umwuga akora umutunze bityo atarebera abawusiga isura mbi.
Ati “Mu myaka icumi maze nkora uyu mwuga nabashije kwigisha abana bange bane mu mashuri meza ntambogamizi ndahura nazo uretse abihisha inyuma y’uyu mwuga bagakora ibyaha n’amakosa uwusiga isura mbi’’.
Akomeza agira ati “Umuhanda si ikibuga cyo gukiniramo, iyo utubahirije amategeko bishobora guteza urupfu, ibi bigaragara mu batwara ibinyabiziga aho usanga hari abatubahiriza amategeko y’umuhanda bikavamo impanuka zibakururira urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu’’.
Marie louise Karegeya nawe akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto avuga ko kugirango babashe kurwanya abahindanya umwuga wabo bisaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we.
Yagize ati “Buri wese abaye ijisho rya mu genziwe hagatangwa amakuru kubantu bica nkana amategeko y’umuhanda, abashikuza amasakoshi abagenzi batwaye ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge umwuga wacu wagarura isura nziza’’.
Leonard Nzeyimana nawe ni umumotari umaze imyaka 17 muri uyu mwuga agaragaza ko hari bagenzi be babaswe n’ibiyobyabwenge abandi bagafata imiti yongera imbaraga kugirango babashe gukora amasaha yikirenga, akagaragaza ko ibi byose bikwiye kwirindwa kuko ari bimwe mu bibatwara ubuzima kandi baba baje mu muhanda gushaka ibitunga imiryango yabo.
Senior Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko amategeko y’umuhanda ariho kugirango arengere abakoresha umuhanda bose.
Yagize ati “Ibihano (amande) bishyirwaho nk’icyemezo cya nyuma kugirango amategeko y’umuhanda yubahirizwe bityo abakoresha inzira nyabagendwa bose bibone mo. Twubahirize amategeko y’umuhanda bityo turengere ubuzima.
SSP Ndushabandi yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda, aho byagaragaye ko abamotari bagonga abanyamaguru babasanze mu nzira zabagenewe, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, gutanguranwa abagenzi ndetse no gutendeka.
Imibare igaragaza ko mu mezi atatu ashize impanuka zahitanye abamotari ndetse n’abagenzi bagera kuri 40 hakomereka bikomeye 122 mu gihe 240 bakomeretse byoroshye.
intyoza.com