Musanze: Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe gukora Kinyamwuga
Ibi babisabwe kuri uyu wa 17 Mata 2019 mu karere ka Musanze ubwo Polisi yahuguraga abagera kuri 200 baturuka mu bigo bitanu byigenga bishinzwe gucunga umutekano bikorera muri aka karere mu rwego rwo kunoza imikorere kugirango inshingano zo gucunga umutekano aho bakorera zigerweho uko bikwiye.
Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugirango basobanurire ibi bigo uko byarushaho gukora akazi kabyo neza byirinda amakosa agenda agaragara aho bakorera no gutanga serivise nziza.
Yagize ati “Umutekano waho mushinzwe kurinda uri mubiganza byanyu, ndetse na serivise ihatangirwa irabareba mu gihe umuntu abagezeho ababaza ikintu adasobanukiwe ukwiye kumufasha, ntukumveko serivise itangirwa aho uri itakureba kuko umutekano na serivisi nziza biruzuzanya.”
CIP Rugigana yabasabye gushyira mubikorwa inyigisho bahawe kuko aribyo byonyine bizatuma bakora akazi kabo kinyamwuga.
Yagize ati “Aya masomo arabafasha kwirinda ibibazo byagendaga bigaragara birimo ubufatanyacyaha mugutwara ibyo mushinzwe kurinda. Iyo bikugaragayeho ntabunyamwuga uba ugaragaje kandi bina kugiraho ingaruka mbi kuri wowe ndetse bikanahesha isura mbi ikigo ukorera .”
CIP Rugigana kandi yanabasabye kurangwa n’ikinyabupfura mukazi kabo bakirinda kugaragarwaho n’amakosa yatuma batererwa ikizere, kuko aho baba bari barebwa n’abantu benshi.
Yasoje avuga ko Polisi izakomeza gufatanya n’ibigo byigenga mu rwego rwo kubyongerera ubumenyi kugirango bibashe gutanga serivise inoze.
Abahuguwe baturuka mu bigo bitanu ISCO, TOP SEC, RCL, DELTA na HIGH SEC bose bavuze ko ayamahugurwa bahawe azabafasha kugaruka mu murongo kubari barawutaye no kubafasha kunoza serivise batanga.
intyoza.com