Gakenke: Yafatanwe amashashi asaga ibihumbi 34
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyaruguru imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, k’ubufatanye n’abaturage Polisi yafashe umuturage witwa Ayishakiye Theoneste ufite imyaka 34, wafatanwe ibipfunyika by’amashashi ibihumbi 34,200, avuye mu karere ka Musanze yerekeza mu karere ka Gakenke ari naho ayacururiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Insepector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Ayishakiye yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Mata2019 ari kuri Moto ifite ibirango RC 824R, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Twari tumaze iminsi turi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, abaturage nibo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu ugiye kuvana amashashi mu karere ka Musanze ayajyana mu karere ka Gakenke muri santeri ya Rushashi. Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Mata nibwo yafashwe.”
CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma Ayishakiye afatwa,abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko amashashi atemewe mu Rwanda kubera ingaruka mbi agira ku bidukikije cyane cyane ku butaka.
Ati:”Amashashi ni mabi yangiza ibidukikije cyane cyane ubutaka,iyo ageze mu butaka ntabora ahubwo arabwica ntibwongere kwera.Iyo utwitse amashashi agira ubumara bubi bwangiza ikirere,abantu bakwiye kumva ububi bwayo bagahagurukira kuyarwanya.”
CIP Rugigana asoza asaba abaturage ubufatanye mu gukomeza gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bwa magendu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe inzego z’umutekano zikabasha kubikumira.
intyoza.com