Abapolisi biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) bari mu rugendoshuri mu Bushinwa
Icyiciro cya 7 cy’abapolisi bakuru 30 baturuka mu bihugu 9 bya Afurika biga iby’ubuyobozi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru mu gihugu cy’ u Bushinwa, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.
Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Kenya,Somalia, Nigeria, Liberia, Central African, Namibia, South Sudan, Sudan, n’u Rwanda rwabakiriye.
Uru rugendoshuri rwo mu Bushinwa barutangiye tariki 21 Mata 2019, ruje rukurikira urundi rwamaze icyumweru bakoreye imbere mu gihugu, aho basuye Minisiteri y’ Ubutabera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC).
Muri uru rugendoshuri aba bapolisi bakuru bari mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Beijing bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (National Police College- NPC) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.
Ku munsi wambere w’uru ruzinduko aba bapolisi basuye kaminuza yigisha ibyo gucunga umutekano wa Rubanda People’s Public Security University of China (PPSUC) aho bakiriwe n’umuyobozi wayo Mr. CAO Shiquang.
CP Bizimungu yavuze ko gukora urugendoshuri nk’uru mu gihugu cy’ u Bushinwa ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.
Yagize ati ” Intego y’urugendoshuri nk’uru, ni ugutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro n’impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa”.
Aba banyeshuri kandi basuye inzu ndangamurage ya Polisi basobanurirwa uko Polisi y’u Bushinwa yagiye yiyubaka bishingiye kundangagaciro z’iki gihugu.
Muri uru ruzinduko ruzamara icyumweru aba banyeshuri bazasura ikigo gikusanyirizwamo amakuru kubyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ishami rishinzwe kugenzura intwaro n’ubushakashatsi rikorera muri minisiteri y’umutekano.
Aya masomo yo ku rwego rwohejuru agamije kongerera ubumenyi abapolisi bakuru mu bijyanye n’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi, abayarangije bakaba banahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.
intyoza.com