Kamonyi/Mugina: Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi rwagarukiye ahatwikiwe abasaga 200
Ku i saa kumi n’iminota 30 z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019 nibwo Abanyamugina batangiye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bahuriye n’Abanyamuyaga ahitwa mu Bibungo bagera ahari inzu yatwikiwemo Abatutsi basaga 200 bagaruka kurwibutso rwa Mugina rubitse imibiri isaga ibihumbi 50.
Egide Jean Pierre Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yasabye abatangiriye urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina kumva ko urugendo batangiye ari urushushanya inzira y’umusaraba abishwe banyujijwe, ko kubibuka ari ukubaha agaciro, kubazirikana no guharanira ko ibyabaye bitazongera.
Uru rugendo rwahurije Abaturutse Mugina n’abaturutse Nyamiyaga, bahurira ahitwa mu Bibungo bakomereza ahiciwe abatutsi barimo abagore n’abana basaga 200. Aba bose bishwe batwikiwe munzu bakusanyirijwemo mu Mudugudu wa Nkimbiri, Akagari ka Bibungo ho mu Murenge wa Nyamiyaga.
Etienne Nduguteyi, wiciwe umugore n’abana bane yabwiye abitabiriye uru rugendo iby’inzira y’umusaraba abishwe bacishijwemo by’umwihariko urupfu rw’agashinyaguro abagore n’abana basaga 200 bishwe batwikiwe mu nzu.
Ubwo yavugaga iby’aya mateka y’iyicwa ry’abagore n’abana batwikiwe mu nzu, umusaza Nduguteyi yagize ati” Majoro Karangwa yazamutse ari mu ivatiri y’umweru ari kumwe n’uwitwa Kanyenzira arababwira ati noneho ( abwira abicanyi) ni mugende mushake ibishangara mu ntsina mufate kuri ziriya Siteri( inkwi) ndabaha Essanse mubatwike”.
Akomeza avuga ko bagiye guca ibishangara mu rutoki abareba aho yari yihishe n’umwana umwe, baragenda barabikongeza n’inkwi bamenamo risansi ( Essence). Avuga ko icyabanje kwica nabi abicwaga ari imyotsi kubwo kubura umwuka kuko abicanyi ngo bari mu madirishya n’umuryango ngo hatagira ubasohokana.
Akomeza ati” Imiborogo yabo, amarira yabo narayumvaga baratabazaga basaba imbabazi, nka nyuma y’iminota 30 numvise nta muntu wongeye gukoma. Havuyemo umugore umwe w’uwitwa Epimaque Rwabahaya yahiye ku ijosi n’akaboko, hari n’undi mwana umwe muto cyane waharokokeye”.
Nduguteyi, avuga ko abishwe batwikiwe mu nzu twavuze hejuru barimo abagore n’abana batoya, abakecuru n’abakobwa b’inkumi. Avuga ko mubatwitswe nta gitsina gabo cyarimo. Mu kubatwika ngo na nyirayo bari baramwishe, barayisahuyeho amadirishya n’inzugi.
Nyuma y’uru rugendo rwageze ahatwikiwe abishwe, urugendo rwakomereje ku Mugina ku rwibutso ahakomereje ijoro ryo kwibuka, hacanwa igishyito cy’umuriro nk’urumuri rw’ikizere. Abana b’inkumi n’abasore bakiri bato 25 ( bashushanya imyaka 25 ishize Jenoside ibaye) bacana Buje bagenda bashyikiriza buri wese nk’ikimenyetso cy’urumuri rw’icyizere.
Umuhango Nyirizina wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 by’umwihariko mu murenge wa Mugina na Nyamiyaga uteganijwe kuri uyu wa 26 Mata 2019, aho hazanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 32 yakuwe hirya no hino bishwe mu gihe cya Jenoside.
Munyaneza Theogene / intyoza.com