TEGEREZA WIHANGANYE – Rev./Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” TEGEREZA WIHANGANYE”.
Yobu 12:13
“ Ubwenge n’ Imbaraga bifitwe n’ Imana, igira inama no kumenya.”
Umwaka washize Manager (umuyobozi) wanjye yahuye n’ Ibigeragezo azakurwara indwara ya kanseli, mu gihe yarari kwa muganga afata imiti imufasha, yaje kwakira agakiza ahinduka umukristo kubwo gushyira ukwizera kwe k’ umwami wacu Kristo.
Ku bw’uko uyu Manager yari arwariye ku bitaro twakoragaho twese nkaba Special( umuhanga cg umunyamwuga) mu kuvanga imiti cyane cyane ya Kanseli. Iyo nageraga ku miti ye ndi kuyivanga(mixing) nabaga ndi kubwira Imana ko iyo miti ntacyo yamara yonyine hatarimo imbaraga zayo( Imana).
Bitewe n’uko ariwe wampaye akazi, nabivugaga n’ umubabaro mwinshi kandi koko byari bibabaje bitewe n’ ubwitonzi bwe n’ ubugira neza yarasanganwe n’ ubwo atari umukristo. Ubwo buri break (akaruhuko gato) na lunch time(igihe cyo kurya) niko twajyaga ku musura no ku musengera. Hashize amezi 6, Yesu amukiza iyo ndwara. Ubwo yahise agaruka ku kazi ke.
Ntabwo dushobora gusobanukirwa impamvu y’ Ibintu bitubaho kandi n’ Impamvu Imana Ibyemera bikadushyikaho. Ariko Imana iba ifite impamvu yemera ko bitubaho. Ibi bimeze nk’ Ibyo Yobu yahuye nabyo. Yahuye n’ ibigeragezo atiyumvisha impamvu yabyo byangiza umubiri we ndetse bitwara n’ abiwe n’ ibyiwe.
Iyo usomye igice cya 12:13 atangaza imbaraga z’ Imana , ubwenge bwayo, ubumenyi bwayo ndetse n’ inama zayo. Yobu ntabwo yahise abona ibisubizo by’ ibibazo yari afite ariko yakomeje kumva ko Imana ifite imbaraga n’ ubwenge , inama n’ ubumenyi.
Dushobora kuba tudasobanukirwa impamvu Imana yemera ibigeragezo kutugeraho mu buzima bwacu nka Manager wanjye ariko tugomba kwiringira Imana kandi tukayizera kuko Idukunda.
Petero yabivuze neza mu rwandiko rwe rwa mbere igice cya 5:7 aho agira ati” Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.” Ni ibihe bigeragezo urimo urwana nabyo? Ni gute biri kugufasha kurushaho kumenya Imana.
Muri kano kanya gato ndagusaba gufatanya nanjye rino sengesho rigufi, kandi ubikore wizeye:
Mana,
Mfasha ku kwizera nubwo ntabasha gusobanukirwa ibiri kumbaho i mpamvu yabyo, ndetse n’ impamvu yatumye wemera ko bimbaho. Nzi yuko ifite imbaraga nyinshi, nzi yuko ubwenge n’ ubumenyi byawe n’ inama zawe bihagije kubawe mfasha.
Ariko reka ubushake bwawe aribwo buboneka ku mibereho yanjye. Urakoze kuko umfatishije ukuboko kwawe k’ urukundo kandi gukiza.
Amen!.
Nshuti y’ Imana, Dushaka kumva icyo utekereza uyu munsi, Wandike ubutumwa kuri Email yanjye estachenib@yahoo.com cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri phone +4128718098
ikoreshwa no kuri (WhatsApp).
Ushobora no kutubwira n’ utuntu dutoya urimo kurwana natwo uyu munsi kugira ngo dufatanye nawe kudusengera.
P.s Umuryango wacu w’ Ivugabutumwa unejejwe no kuba uri hamwe nawe mu kugeza ijambo ry’ Imana ku bantu bose.
(Wibuke gusangira n’ inshuti zawe iri jambo rigufi)
Imana idutabare, Imana y’Amahoro itugirire neza, Imana y’Amahoro igendane natwe none n’iteka ryose, itwambike gukiranuka kwayo.
Iri jambo rigufi rivuye kuri;
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com