Rusizi: Ubuhinzi bw’Amacunga bubarutira ubwa Kawa
Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi nka Nzahaha, Bugarama n’ahandi bavuga ko guhinga Kawa babisimbuje guhinga amacunga. Bahamya ko Kawa itabaha umusaruro nk’uwo bakura mu buhinzi bw’amacunga. Kuribo, ngo amacunga abarutira Kawa.
Nyiraminani Vestine, ahamya ko benshi mu bahinzi b’umurenge wa Nzahaha bahisemo guhinga amacunga kuko ngo ariyo babonamo agafaranga gatubutse ndetse nti bahure n’imvune nk’iziba mu buhinzi bwa Kawa.
Ati “ Ntabwo nahinze cyane amacunga ariko ibiti bya Kawa mfite bigera kuri 20 narabisaruye nkuramo ibiro bitagera no kuri 5 mu gihe igiti kimwe gihari cy’amacunga cyeze gishobora kumpa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10-20 by’u Rwanda, urumva ko rero nta mahuriro kandi n’ubuhinzi bwa Kawa no kuyitunganya birarushya”.
Umwe mu baturanyi ba Nyiraminani afite ubuhinzi bw’amacunga aho yarimbuye Kawa ngo kuko nta musaruro zamuhaga. Nubwo tutabashije kumubona, uyu muturanyi we avuga ko yajyaga asarura kawa ikamurushya yanajyana umusaruro ku isoko akaza yitotomba ngo ntacyo imumariye aza guhitamo kuyisimbuza Amacunga.
Muhinnyi Fideli, umusaza w’imyaka 88 ahamya ko abaturage batari bake bitabira guhinga amacunga ( Bayita indimu) kuko ngo ariyo babonamo umusaruro .
Ati “ Igitanga umusaruro mwinshi iyo zeze neza ni indimu-Amacunga. Igiti cya Kawa kimwe cyeze neza kivamo nk’ibiro 10, mu gihe Igiti cy’icunga cyeze neza kivamo Nyarumbwe 2( imifuka minini bayapakiramo)”.
Umwe mu bacuruzi urangurira uyu musaruro abaturage( akenshi arangura umurima weze) akaba anamaze imyaka 9 muri ubu bucuruzi, ubwo twasangaga apakira yahamirije intyoza.com ko Amacunga ariyo aha abaturage umusaruro cyane.
Avuga ko umufuka umwe w’amacunga awurangura ku mafaranga y’u Rwanda hagati y’Ibihumbi 30-35. Yaduhaye kandi urugero rw’uko ku biti 15 by’amacunga yahasaruye imifuka(Nyarumbwe) 25.
Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye intyoza.com ko nubwo nta politiki cyangwa gahunda yihariye nk’Akarere bafite yo guteza imbere iki gihingwa cy’amacunga, ngo hari ibyo barimo gutegura byabafasha muri rusange nk’abahinzi b’imbuto.
Ati “ Nta gahunda idasanzwe. Dutekereza ko tuzareba gahunda yo ku…cyane cyane mu bucuruzi bwabo, nko kubijyanye n’ububiko kugira ngo byibuze umusaruro uboneka bajye babona aho bawubika batawurunze ku muhanda nk’uko ujya ubibona”.
Nk’ubuyobozi ngo batekereje uko babubakira ububiko bukonjesha mu isuko mpuzamipaka rigiye kubakwa ku mupaka wa Rusizi. Ubu bubiko ngo buzafasha kubika umusaruro wabo mu gihe ari mwinshi bategereje kuwushora ku isoko hirya no hino mu gihugu n’ahandi. Avuga ko ubu buhinzi bw’amacunga bukorwa kuva mu Murenge wa Nzahaha ukageza ahitwa Nyakabuye. Aha hose ngo hera imbuto nyinshi zitari n’amacunga gusa, ari nayo mpamvu bazabafasha kubona ububiko bukonjesha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko nk’ubuyobozi bakora ubukangurambaga mu baturage bwo gushishikariza buri muryango kugira nibura igiti cy’imbuto kuko ngo ziri muri bimwe bifasha mu kurwanya imirire mibi. Barateganya kandi no gutanga ibiti by’imbuto ku miryango itandukanye umwaka utaha mu rwego rwo gufasha buri rugo kugira ibiti byazo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com