Rubavu: Umugabo yafatanwe ibiro 15 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe umugabo ukekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, imufatana ibiro 15 by’urumogi agerageza kurwinjiza mu Rwanda.
Kuri uyu 8 Gicurasi 2019, nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe Dushimiyimana Olivier w’imyaka 20 y’amavuko afite ibiro 15 by’urumogi aruvanye muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yatangaje ko Dushimiyimana yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Kubera ko abaturage bacu bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, bamenye ko hari umuntu winjiranye urumogi mu Rwanda, baduha amakuru natwe twihutira kumushaka turarumusangana.”
Dushimiyimana yavuze ko urumogi yafatanwe yari arushyiriye uwitwa Imanishimwe Alphonse, akaba ngo yari yamwemereye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 15000 frw namara kurumushyikiriza.
Uwo nawe arimo gushakishwa kugira ngo harebwe niba ari umufatanyacyaha cyangwa yaba ari urwitwazo rw’uwafatiwe mu cyuho atunda urumogi.
CIP Gasasira yaburiye abantu batunda, abacuruza ndetse n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ku bireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye, ko n’uzabifatirwamo azajya ahabwa ibihano biremereye.
yagize ati “Amayeri abatunda bakanacuruza ibiyobyabwenge bakoresha n’andi bateganya kuzakoresha Polisi ifatanyije n’abaturage twarayatahuye, nicyo gituma buri wese ufite ibitekerezo biganisha ku biyobyabwenge akwiye kubireka kuko azafatwa.”
Yibukije abaturarwanda ko bakwiye kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babicuruza, ababikoresha, ku muryango ndetse no ku gihugu; bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke birimo ubujura, urugomo, amakimbirane, gufata ku ngufu n’ibindi.
Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza bicungira umutekano, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’icyawuhungabanya cyose.
Dushimiyimana Olivier yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge akekwaho.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.
intyoza.com