Gisagara: Urugero mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro mu majyepfo
Ni twinshi muturere tudafite ibikorwa remezo twihangiye cyane nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ndetse naho ubisanga ugasanga nibya mbere ya 1994 twaba uturere two mu cyaro no mu mugi. Hamwe habayeho kubivugurura ahandi nta byabaye biracyari uko byahoze mu myaka 30 ishize. Nyamara I Gisagara, akarere kicyaro katageramo kaburimbo kuva kabaho (nubwo hatangiye ibikorwa byo kuyishyiramo) kuhagera bigutera kwibaza niba ari ibikorwa remezo byahimuriwe n ijoro cyangwa niba ari mu mahanga kubera ubwiza bwabyo.
Inzu nini izwi nka jimunaze (gymnase), hafi nko muri metero 500 mbere yuko ugera ku biro byakarere ka Gisagara niho ubona iyo nyubako yagenewe gukinirwamo ndetse n’ubundi buryo bwo kwidagadura. Ucyinjiramo utungurwa no kubona ikibuga cyiza cy’umukino w’intoki wa basketball ariko gishobora no gukinirwamo volleyball. Inkangara bajugunyamo umupira zimurwa ku buryo wahakorera ibirori ntihagire umenya ko uri mu kibuga. Kiri mu byiza biri mu Rwanda kuko ukibonye atabura kukigereranya n’ikibuga cya bene iyo mikino kizwi nka petit stade I Remera. Uko iyo nzu yubatse ni nako usangamo intebe nziza zifasha abakurikirana umukino kureba bicaye batekanye nta mubyigano. Amagana y’abantu ashobora kwicaramo.
Inyuma y’iyi nzu n’aho uhasanga ikindi kibuga nkiki cya basketball na volleyball ubona ko kihamaze igihe ariko kirakoreshwa. Gifite no ku ruhande amatara agicanira igihe haba hakiniwe nijoro. Ibi byo bigaragara hake ku hari ibibuga mu Rwanda. Hirya yaho uhasanga ikindi kibuga kizitiye na senyenge. Iki ni icya vollebal ariko imwe ikinirwa ku mucanga(beach volleyball). Ni ikibuga gikoze neza ku buryo ari ikiri mu mugi kitajya kibura kwakira amarushanwa mpuzamahanga dore ko ikinirwa mu Rwanda ibera mu karere ka Rubavu akenshi.
Hepfo y’ibyo bibuga, umanuka ingazi (escalier) uhasanga ikibuga cy’umupira w’amaguru(football). Ni ikibuga cyiza kiruta rwose byinshi bikinirwaho umupira w’amaguru mu Rwanda. Cyujuje ibisabwa ku buryo aka karere kagize ikipe y’umupira w’amaguru abahatuye batajya babura kuryoherwa n’umupira ukinirwa aheza.
Niba Gisagara ibikora kuki abandi batabibasha ( mbese bibananiza iki!?)Ahenshi usanga bene ibyo bikorwa mu Rwanda, usanga ari Minisiteri ya siporo ibyubaka. Nyamara i Gisagara ni ibikorwa by’akarere kandi iyo uhasanze imikino ubona ko abahatuye bashimishwa no kwidagadura. Ubwo hakinwaga amarushanwa ya Kagame Cup ku mikino y’intoki, imikino yahuje uturere tw’intara y’amajyepfo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu, wabonaga abaturage bahari basa naho bamenyereye gufana mbese nk’aho ibyo bikorwa remezo byaje bikenewe n’ubwo ari agace k’icyaro. Bizwi n’abareba ikipe y’akarere ka Gisagara ya volleyball iyo ikina shampiyona, ukuntu abantu baba bishimiye kuyakira, ariko banayifana nk’ikipe yabo koko.
Nyamara hari utundi turere tugaragara nk’aho turi mu migi ariko ugasanga kwidagadura ari hafi ya ntabyo. Uretse Huye na Muhanga nabyo bibikesha kuba byarahoze ari perefegitura zari zifite bene ibyo bikorwa mbere, ahandi usanga nta ntambwe iterwa haba mu gusana cyangwa guhanga. Urugero ni Nyamagabe, Nyanza zifite amasitade ya football ariko ataryoheye ijisho kuko aho bakinira hadatanga umutuzo kubakinnyi n’umutekano wabo. Ikipe ya football y’i Nyamagabe (Amagaju) uyu mwaka yamaze kujya mu cyiciro cya kabiri. Nyamara igihe cyose yahamaze ikibuga cyayo nticyabuze kugaragara nk’imbuga hagati kikabangamira ukuryoha k’umukino. Aba bose baba bategereje kuri Minisiteri cyangwa Ferwafa inkunga yaboneka ngo babisane. Utundi nka Ruhango na Nyaruguru, ibibuga wagirango sitwo byagenewe kuko ubishatse wabibona mu bigo by’amashuri gusa. Abahavuka, bazamura impano zabakiri bato zihari gute mu gihe nta bikorwaremezo byagenewe rubanda rwose atari kwifashisha gusa iby’ibigo by’amashuri ?
Mu karere ka Kamonyi hari ikibuga cy’umupira w’amaguru gikiniraho ikipe ya pepinière iri mu cyiciro cya kabiri (Yigeze kugera mu cyiciro cya mbere isubira mu cya kabiri itarenze umutaru). Nyamara uretse kuzitirwa gusa n’amatafari (igikorwa cyiza cyo gushimwa) ariko nta zindi ngamba zo kugira aho hantu heza kurushaho kuburyo hakinirwa bibereye ijisho. Muri ibyo harimo nko gukora ikibuga cyashyirwamo umucaca wiyunga ku mucaca w’umuterano uhari bigafasha gukuraho ubutayu buri hagati mu kibuga. Igihe pepinière yari mu cyiciro cya mbere gusiba ibinogo byasabaga ko bamenamo umucanga ngo ibinogo bisibame bakine. Hirya y’ibyo kandi aho hazitiye hari ikibuga cya volleyball na basketball gikomatanije n’icya handaball ku ruhande. Ibyo byose ni ibibuga bititaweho nyamara ubona bigirira akamaro abahatuye kuko babyifashisha bakora siporo cyane cyane mu mpera z’icyumweru ndetse no kubafite umwanya mu minsi isanzwe bakina kugeza bacyuwe n’umwijima.
Kwidagadura si umurimbo!
Aha ku Ruyenzi abahakinira ubona bafite inyota yo kwidagadura byisumbuye. Nk’abakozi bagorwa n’amasaha icyo kibuga gifungirwa (iyo bigaragara nkubwije) nyamara ariko bishoboka ko abantu banakina na nijoro cyane ko Ruyenzi ari umugi, aho ubuzima bukomeza kugeza mu masaha akuze kandi umutekano ari wose. Muri abo bahakinira niho hari abavuga bati « Niba Akarere karafashe icyemezo cyo kuzitira ikibuga ni gute hataterwa n’intambwe hagashyirwa amatara nko kuri iki kibuga cya basketball gikinirwaho na volleyball ariko bigatera abaturiye hano kwidagadura no mu masaha ya nijoro igihe bavuye ku kazi». Kuri bo kuba bamwe bajya mu masaha ya n’ijoro gukorera imyitozo mu mazu bishyura (gym) si uko bahaze amafaranga yo kwishyura, ahubwo nuko nta handi ho gukinira habugenewe bahawe hari ibikorwa remezo byuzuye( mbese ni amaburakindi).
Nyamara uko ahantu hakura ntiharebwa gusa ibikorwa remezo byiza nk’inzu zo guturamo, utubari twiza imihanda myiza! Kwidagadura nabyo ni ngombwa. Aho niho nk’abatuye aka karere ( Kamonyi) cyane igice cya Ruyenzi bavuga ko uwakoze umushinga wo kuzitira ikibuga yanakomeza uwo mushinga aho hantu hakaba heza hakaba nka « Centre Sportif de Ruyenzi » aho ishobora kuba yabyazwa inyungu bitewe n’amatsinda yahakinira, aho yajya agira icyo yigomwa mu rwego rwo gufasha mu gusana, kugura umuriro wamatara n’ibindi. Ariko cyane hagatuma ako gace karangwamo umwuka wo kwidagadura (ambiance).
Ibi birashoboka kuko nko muri Kigali hari aho bene iyo mikorere (organisation) yagiye ikorwa gutyo igafasha abantu kwidagadura kandi ba nyiri ibyo bikorwa remezo ntibagorwe no kubyitaho (icyo abaje kuhakinira basabwa ni ukuba bafite uburyo bahuriramo noneho bakajya batanga amafaranga afasha mu kwita kuri ibyo bikorwa : Amatara no gusana bibaye ngombwa).
Iyi si Kamonyi gusa ibwirwa kuko n’utundi turere mu ntara y’amajyepfo ndetse n’ahandi mu gihugu babikora, bityo bigafasha abantu gukora siporo badategereje siporo yateguwe n’inzego ku munsi umwe cyangwa ibiri mu kwezi. Ikindi bifasha abahakinira kuruhuka nyuma y’umunaniro mubyo biriwe bakorera igihugu n’imiryango yabo, bagakora imyitozo birinda n’indwara zitandura.
Hirya yibyo ariko, muri iyi minsi biragaragara ko imikino itunga abayigize umwuga. Ariko abo bose bafite aho bava. Ibibuga by’imyidagaduro byafasha kubona impano nkizo zizamuka ariko bikanafasha muri kwa kugira ubuzima buzira umuze. Kamonyi, Ruhango, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ibyo Gisagara yabashije iri mu cyaro kiruta ibyinshi mu byuturere twanyu, yabibarushishije iki ? Mwebwe bibananiza iki ? Uretse ko na Gisagara itagomba gutegereza imikino y’amakipe ahubwo ibyo bibuga byagombye gushishikarizwa rubanda kubikoresha nk’ibyabo. Urugero ni uko mu ikipe ya Gisagara ya Volleyball abashobora kuba bahavuka ari hafi ya ntabo. Kandi nubwo bihari tukaba tutahabona ikipe ya basketball, ya football cyangwa amarushanwa ahoraho ahabera. Mbese hejuru yo gushyiraho ibikorwaremezo habeho no gushyiraho uburyo byitabirwa nabo byagenewe. Naho ubundi byarangira ari inyubako zibereye ijisho n’ibibuga by’umurimbo.
Ahari umuyobozi udakunda imikino se imyidagaduro izabe inzozi ? Ibi mbivugiye ko impinduka y’inyubako z’imyidagaduro i Gisagara bishyirwa ku kuba umwe mu bayiyoboye yari asanzwe ari umukinnyi ubikunda, ariko kandi n’ibyakoze ibi bikorwa si ibyo yakuye ku mufuka we. Byagahaye abandi urugero rwiza dore ko byanafasha kubumbira hamwe urubyiruko no kuvumbura impano zitandukanye bafite binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Nyamara kwita ku myidagaduro hatitawe ku giciro byasaba n’igihe byamara, ni cyo gisubizo kuruta uko kutabigira, aho bitera bamwe cyane urubyiruko kubura aho bakinira ndetse bakabura n’aho bazamurira impano, ariko n’abandi cyane abakozi bakaba bakina ntakibabujije batikanga ijoro n’umutekano wabo. Ese wabwirwa n’iki niba ibyo bikorwa bihari bitatuma n’abikorera bahashinga amakipe nkuko ahandi babikora, utwo turere tutaserukirwaga natwo tugaseruka mu ruhando rwimikino ?. Nshyize umupira muri banyiri amatwi yo kumva ngo bumve kandi bashake ibisubizo bikwiye.
Umusomyi
Iki ni igitekerezo cy’umusomyi. Ibitekerezo bikirimo ni ibye ni nawe bireba.