Kamonyi/Urugerero: Kutigirira icyizere ku murimo bikwambura kwerekana ko ushoboye-Abafundikazi
Abakobwa bakora umwuga w’ubufundi bakaba bari ku rugerero ruciye ingando rubera mu Murenge wa kayenzi, bahamya ko iyo wigiriye icyizere mugifundi bakubaha bakagufata nk’umufundi ushoboye. Iyo witinye nabwo ngo ugirwa umuyedi n’ukotera hagati y’amatafari n’amabuye.
Mu bikorwa by’urugerero ruciye ingando biri gukorerwa mu Murenge wa Kayenzi, harimo n’ibyo kubakira imiryango ine itishoboye itagira aho kuba inzu za two in one( inzu imwe iturwamo n’imiryango ibiri) zubakishwa amatafari ahiye. Mubafundi, harimo abakobwa bakiri bato ariko bashimangira ko kwemerwa imbere y’abagabo bisaba kwigirira icyizere, ukabigaragariza abatabyemera cyangwa abagupinga.
Umunyamakuru w’intyoza.com kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019 yasuye icyanya cy’ishuri cya ASPEKA Kayenzi gitorezwamo izi ntore, agera ahari kubakwa izi nzu aganira na bamwe muri uru rubyiruko. Baba abakobwa bakora Igifundi, baba na basaza babo bubakana, bahuriza ku cyita rusange cy’uko kwitinyuka no kwigirira icyizere ari inzira yo kwemeza abashidikanya ku bushobozi bwawe, by’umwihariko ku gitsina gore gikunze kwiheza no kwitinya mu mwuga w’ubwubatsi.
Bayisenge Latetitia, kumyaka 19 y’amavuko arubaka akazamuka igikwa n’abahungu bakemera ubushobozi bamubonamo cyane ko akora ibyo azi kandi avuga ko yize imyaka 3. Agira ati “ Kugira ngo abantu bakwemere muri uyu mwuga ndetse n’ahandi ni wowe ubwawe ugomba kwerekana ko ibyo ukora ubizi kandi ubishoboye, bitabaye ibyo uzabona bamwe baba abayedi cyangwa bagakotera kandi bazi kubaka”.
Akomeza ati “ Hari igihe umuntu aba ashoboye ariko yitinya, akumva ko kujya muri basazabe akubaka bigoranye, cyangwa se abagukoresha nti bakugirire icyizere bakaguha gukotera ngo nibyo ushoboye. Nanjye byambayeho rimwe babanza kumpinga bavuga ko ntashoboye, ariko narasabye ngo bareke mbanze mbereke ni babona ndashoboye mpave, ariko nibura babone imbaraga zanjye. Baremeye ndabikora babona hari na benshi mu bagabo ndusha barankundira nkomeza ubwo”.
Uyu mufundi ukiri muto ariko utari muto ku murimo kuko na benshi muri basazabe bahamya ko hari benshi arusha, ahamya ko iyo witinyutse bikubakamo icyizere cy’ubushobozi ufite imbere y’abagupinga, ko kandi biguha kwereka abandi ko ushoboye ndetse bikagufasha kugira ijambo kubwo kwihesha agaciro. Akangurira bagenzi be kwitinyuka no kwiga imyuga ngo kuko ntawusonzana umwuga.
Ishimwe Divine, ntaterwa ipfunwe no kuba ari umukobwa muto w’umwubatsi cyane ko ngo akora ibyo yize kandi yemera. Avuga ko uyu ari umwuga udashobora gusonzana ariko kandi usaba kwitinyuka kuko abenshi bawurimo ari abagabo. Anasaba bagenzi be kwitinyuka igihe bageze ku murimo no kumva ko nta murimo batakora.
Ati “ Gufata umwiko ukurira igikwa bisaba kwitinyuka. Basaza bacu nibo kenshi abantu bumva ko bubaka ariko natwe iyo twitinyutse tukerekana ko ibyo bakora tubizi turabikora kandi tukarusha benshi”.
Akomeza ati” Kuza ku rugerero nkaba ndimo nubaka byanatumye hari abo ntinyura babona ko n’abakobwa dushoboye kubaka, ko tutari abakwiye gusa kuba abayedi n’abakotera. Kwitinyuka rero niyo ntwaro yo kugaragaza ubushobozi aho waba uri hose mu gihe wiyumvamo ko hari icyo ushoboye gukora”.
Habakubana Ernest, ni umufundi we na bagenzi be bahamya ko aba bakobwa bakora igifundi bababonyemo ubushobozi ariko ngo bikanaterwa n’uko bo ubwabo bigiriye icyizere bakerekana ko bashoboye.
Ati “ Bashiki bacu uko mbabona hano ikigaragara cyo barashoboye. Ibyo dukora nka basaza babo nabo barabishoboye kandi ubona bafite ubwitange n’umurava kuko ubona ko bakora ibyo bumva banafitiye ubushobozi. Nta wabanenga kuko hari na benshi muri twe barusha. Ni bitinyuke kuko utitinyutse nta wamenya ibyo ushoboye”.
Abasore n’inkumi bari ku rugerero ruciye ingando mu murenge wa kayenzi ni 317 baturuka mu Midugudu 317 igize Akarere ka kamonyi. Batangiye urugerero tariki 12 Gicurasi 2019. Biteganijwe ko bazarumaraho iminsi 40 aho bakora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage, birimo kubakira abatishoboye, Gukora uturima tw’igikoni, Guhanga Imihanda, Gucukura imirwanyasuri, Ubukangurambaga mu kugira Isuku, Mituweli n’ibindi.
Soma inkuru ifitanye isano n’iyi hano: http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-minisitiri-ndagijimana-uzziel-yamurikiwe-ibimaze-gukorwa-nibyitezwe/
Munyaneza Theogene / intyoza.com