Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu kwibutsa abamotari kwirinda gutwara banyoye ibisindisha
Gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 7 Kamena 2019, Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu kwigisha abamotari kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha.
Ubu bukangurambaga bukaba bwabereye hirya no hino mu gihugu. Muri uku kwezi kwa Kamena, ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” buzibanda mu kwigisha abatwara ibinyabiziga ingaruka mbi ziterwa no gutwara banyoye ibisindisha.
Mu mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima imbere ya Gare ya Nyabugogo, aho abamotari bakunze guparika ndetse no mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera imbere ya Gare ya Remera ahazwi nko mu Giporoso, hose abamotari bakaba bibukijwe ingaruka ziterwa no gutwara banyoye ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye abamotari bakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto Nyabugogo ko bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, bityo bakwiriye kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Iyo utwaye moto wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge uba ushyira ubuzima bwawe n’ubw’umugenzi utwaye mu kaga kuko inzoga n’ibiyobyabwenge bituma ubwonko budatekereza neza, ibintu bimwe ukabikora utabizi kubera ubusinzi, ari nabyo bibyara za mpanuka. Turongera kubibutsa ko mukwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwirinda umuvuduko ukabije, gutwara imizigo, gutendeka n’andi makossa atandukanye.”
SSP Ndushabandi yibukije abamotari bari Nyabugogo ko Leta itubaka imihanda kugira ngo iberemo impanuka zihitana ubuzima bw’abanyarwanda abandi ngo zibasigire ubumuga, ahubwo ko yubakwa kugira ngo yoroshye akazi kabo.
Umukozi wa Bralirwa ushinzwe itumanaho, Uwizeye Jean Pierre yakanguriye abamotari bari Nyabugogo ko bakwiye kunywa mu rugero yongeraho ko no mu gihe banyoye bakwiye kwirinda gutwara moto kuko biri mubiteza impanuka.
Umuyobozi wa koperative y’abamotari mu mujyi wa Kigali FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yababwiye ko igihugu n’imiryango yabo bibakeneye, abasaba kwirinda ikintu cyose gitera impanuka harimo gutwara basinze. Yabasabye kujya bagira umwanya wo kuruhuka aho kujya bakora amasaha menshi bikaba byabateza impanuka.
Ku ruhande rw’abamotari bari mu Giporoso, bibukijwe ko umumotari mwiza arangwa no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yakanguriye abamotari ba korera mu murenge wa Remera kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi birinda ibisindisha kuko biri mubiza ku isonga mu guteza impanuka.
Yagize ati “Abenshi muri mwe muracyari urubyiruko, tugize abasore nkamwe bubahiriza amategeko y’umuhanda byabera benshi urugero rwiza, na buri muturage yajya atega moto atikandagira kuko yaba azi ko umumotari umutwaye yubahiriza amategeko y’umuhanda uko bikwiye. Nimwe rero mukwiye guhesha agaciro umwuga wanyu mukora.”
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri Bralirwa, Aline Batamuliza yakanguriye abamotari kutaba imbata z’inzoga n’ibindi biyobyabwenge .
Yagize ati “Mujye mwitwararike kunywa mu gihe muri mu kazi kuko mukunze gutungwa agatoki ko mwica amategeko y’umuhanda nkana, murasabwa kwirinda ibisindisha kugira ngo mutware abagenzi neza mubageze aho bagiye amahoro.”
Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” kandi bwanakorewe no mu Ntara zose z’igihugu. Iburengerazuba bwakorewe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, mu Ntara y’Amajyaruguru bwakorewe mu karere ka Gakenke.
Intara y’Amajyepfo bwakorewe mu karere ka Huye kuri sitade ya Huye. N’aho mu Ntara y’Iburasirazuba ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Kayonza. Aha hose abamotari basabwe kuba imbarutso y’umutekano wo mu muhanda barushaho kubahiriza amategeko awugenga birinda gutwara basinze.
intyoza.com