Kamonyi: Minisitiri Shyaka yatambagijwe ibitaro byigenga by’amaso bikorana na Mituweli-Amafoto
Ibitaro by’amaso byigenga bizwi nka Rwanda Charity Eye Hospital biherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Muganza kuri uyu wa 18 Kamena 2019 byasuwe na Prof. Shyaka Anastase arabitambagira, ashima isuku ibirangwamo. Ni ibitaro bikorana n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara 7 birimo na Mituweli(RSSB).
Pro. Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu watambagijwe ibi bitaro by’amaso avuye gusura abaturage b’Umudugudu wa Ruramba ho muri Rugalika, yashimye isuku urangwa muri ibi bitaro anahamagarira abandi kubyigiraho.
Yashimye urwego ibi bitaro biriho ndetse n’isuku bifite. Ati” Ni ibitaro biri ku rwego rwo hejuru, bifite isuku yo hejuru. Ni ibitaro ugeramo abarwayi bakakubwira ko uko bakirwa na Serivise bahabwa iri ku rwego rwo hejuru, nabuze n’unenga ikintu na kimwe. Nabuze n’uvuga ko aho yagiye hari imbere y’aha, bafite abakozi bahagije n’ibikoresho bihagije”.
Akomeza agira ati“ Ikindi nabonye ibindi bitaro byakwigiraho, ni uburyo bafite bwo gukomera ku isuku mubitaro, cyane cyane aho batunganyiriza imyanda yo mubitaro kandi nibwira ko n’ibindi byabishobora. Igipimo cy’aha cyari gikwiye kuba icy’amavuriro yacu mu gihugu cyane cyane mu rwego rwo kugira ngo agire isuku n’imyanda ihagaragara ihacike”.
Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamony yatangarije intyoza.com ko nk’Akarere bishimira imikoranire myiza iri hagati y’Ubuyobozi bw’ibitaro n’ubw’Akarere. Avuga ko mu buvugizi bakoze hagamijwe ko abakoresha ubwishingizi bwa RSSB-RAMA ubu byamaze kujya mu buryo aho nyuma ya Mituweri n’abakoresha RAMA(RSSB) bamaze iminsi itanu bemerewe kuyivurizaho.
Dr Peter Noe uyoboye ibi bitaro avuga ko ku bijyanye n’isuku ndetse na Serivise baha ababagana muri rusange ko ari ibintu babanje kwitegura cyane mbere yo gutangira gukora. Avuga kandi ko mu rwego rw’isuku baguze icyuma gihagaze muri Miliyoni zisaga 10 z’amanyarwanda gifasha mu gutunganya imyanda.
Ibi bitaro by’amaso byakira abarwayi 60 ku munsi biganjemo abafite uburwayi bw’amaso, Diabeti ndetse na Canseri z’amaso. Muri bo abashobora kubagwa ni 15 ku munsi. Ni ibitaro kandi Perezida Kagame yamaze kwemerera umuhanda wa kaburimbo ubigana uturutse Bishenyi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com