Gishari: Hatangijwe amahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa muri Afurika y’Iburasirazuba
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019, mu ishuri rya Polisi rya Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Sexual and Gender Based Violence -SGBV) yitabiriwe n’abantu 26 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika.
Aya mahugurwa ahuriwemo n’inzego za gisirikari, Polisi n’abasivile, yateguwe n’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force -EASF) z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aterwa inkunga n’igihugu cya Norvege.
Abitabiriye aya mahugurwa barimo abo mu Rwanda, Comoros, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda n’ibindi. Ni amahugurwa agamije kurebera hamwe ibitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigira hamwe no guhanahana ubumenyi ndetse n’uburyo bakora iperereza ngo hakumirwe ihohoterwa.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police(CP) Vianney Nshimiyimana atangiza aya mahugurwa yavuze ko ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo ibibazo bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyaha by’inzaduka hagamijwe kubahiriza amategeko.
Yagize ati “ Aya mahugurwa ni ay’agaciro ku Rwanda ndetse no ku bindi bihugu birajwe ishinga no guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa no kubungabunga amahoro n’umutekano w’ababituye.”
CP Nshimiyimana yavuze ko aya mahugurwa ari umurongo uhamye wo kubaka iterambere n’ubushobozi bufasha ingabo za EASF mu kunoza ibikorwa n’ishingano zabo za buri munsi.
Yagize ati “Aya mahugurwa ni igisubizo cy’imbogamizi mwahuraga nazo mu gukora iperereza no gukumira ibyaha bigaragara mu bihugu byinshi mukoramo ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasiimire yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka k’uwarikorewe, ku muryango we, ku gihugu ndetse rikadindiza n’iterambere.
Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya mbere, azamara ibyumweru bibiri, akaba azafasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa bikunze kugaragara mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
intyoza.com