Kamonyi: Abavuzi b’indwara z’amaso bahuguwe na Rwanda Charity Eye Hospital ((RCEH)
Ibitaro bivura indwara z’amaso bya Rwanda Charity Eye Hospital (RCEH) bikorera Mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2019 byahuguye Abatekinisiye 91 bavura indwara z’amaso (Ophthalmic Clinical Officers) bo mu Bitaro byose byo mu Rwanda. Ni amahugurwa agamije kwibukiranya no kongera ubumenye ku ndwara zifata amaso no kumenya guhora bagendana n’igihe mu kazi.
Dr. Piet NOE, Umuyobozi w’ibi bitaro bya RCEH ari nawe wabyubatse yatangaje ko muri gahunda z’ibitaro uretse kuvura abarwayi babigana, ngo harimo no gutanga amahugurwa kubaganga babyifuza kuko ngo bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse bikaba ari n’inyungu z’abarwayi bakurikirana umunsi ku wundi.
Aganira n’intyoza.com ku mpamvu z’aya mahugurwa n’icyo bayitezeho, yagize ati“ Twahuguye Abatekenisiye 91 bavura indwara z’amaso baturutse mu bitaro byose byo mu Rwanda. Ni Amahugurwa agamije kubibutsa ibyo bize n’ibyo bakora ndetse no kubongerera ubumenyi ku ndwara zifata amaso nk’abantu bafite mu nshingano zabo kubakurikirana umunsi kuwundi”.
Akomeza ati “ Aba ni abantu b’ingenzi mu Rwanda. Urugaga bahuriramo rwadusabye kubategurira amahugurwa ahoraho yo guhora biyungura ubwenge n’ubumenyi kugira ngo bahore bajyana n’igihe kuri izi ndwara z’amaso, imiti n’ubundi buhanga bugenda buza mu kuvura izi ndwara bitewe n’ibihe n’iterambere. Turabifuzamo gusangiza ubumenyi bagenzi babo, kuzamura ireme ry’akazi bakora mu kwita ku barwayi b’amaso no kugaragaza impinduka nziza zituma abo bitaho banyurwa na Serivise babaha”.
Gatera Filston Kitano, umwe mu baganga bavura amaso ukorera muri kaminuza y’u Rwanda ashima aya mahugurwa bahawe, akavuga koi bi bitaro biri ku rwego rwo hejuru haba mu baganga, ubumenyi ndetse n’ibikoresho.
Ati “ Rwanda Charity Eye Hospital iri ku rwego rwo hejuru, ifite ibikoresho byishi kandi bigezweho bimwe utasanga ino aha. Twaje kugira ngo twiyungure ubwenge, ubumenyi mu bikoresho bigezweho by’ubuvuzi bw’amaso no kwigira ku baganga b’Inzobere bo ku rwego rwo hejuru kugira ngo tuzabone n’ibyo tuzahereza abaturage mu gihe dusubiye ku bitaro dusanzwe dukoreraho”.
Akomeza avuga ko umwihariko babonye muri ibi bitaro ushingiye ku buhanga bw’abaganga, kuba umuturage ku rwego rwose ariho ahibona ku buryo nta numwe wahabura Serivise kuko hari n’abashobora kuvurwa kugeza ku buntu. Hari ibyuma nabonye bwa mbere, hari imiti ntari nzi ko uba ino, mbese hari byinshi byadutunguye kuko hano harihariye haba mu buhanga, ibikoresho na Serivise batanga.
Uwababyeyi Siriyaka, umuvuzi w’amaso ukora mu bitaro byigenga yashimye aya mahugurwa ariko anatungurwa no kubona ibi bitaro bikiri bishya bifite ibikoresho, Serivise ndetse n’ubuhanga bwihariye atarabona mu bindi bitaro.
Ati “ Ibi bitaro bitanga zimwe muri Serivise utabona mu bitaro by’uturere dukoreramo. Ikindi gikomeye ni ibitaro byigenga ariko bikorana na Mituweli ku buryo n’umuturage wo hasi ahisanga kandi ibiciro byaho biri hasi ugereranije n’ubuhanga n’ibikoresho bafite. Mu bufatanye dufitanye bugamije guteza imbere ubuvuzi bw’amaso tuzajya twohereza ibibazo birenze kuri ibi bitaro biri ku rwego ruhanitse. Ngiye kurushaho kunoza Serivise, kwakirira umurwayi igihe no kuvura ibyo nshobora ku rwego rwanjye no kohereza umurwayi ahandi bitararenga”.
Uwiringiyimana Ephreim, avura indwara z’amaso ku bitaro by’Akarere ka Rutsiro. Avuga ko indwara akunda guhura nazo ari iz’amaso ziterwa ahanini n’ikirere ndetse n’indwara y’ishaza. Avuga ko yamenye ibikorerwa muri RCEH akabona ubuhanga n’ibikoresho bikomeye atabonaga ahandi ariko icyamushimishije ngo ni ukuba bakorana na Mituweli ku buryo kuhohereza umurwayi nta kibazo cyo kugenda yikandagira atinya ibiciro.
Akomeza avuga ko ubumenyi bw’umuganga Piet bwihariye cyane ko amuzi mbere akorera I Kagbayi. Ahamya ko ubuhanga bwe ndetse n’ubwabo bakorana n’ibikoresho bafite bizafasha abanyarwanda batari bake ndetse n’abanyamahanga bagana ibi bitaro.
Munyaneza Theogene / intyoza.com