Kamonyi: Batanu bari mu maboko ya RIB bakekwaho ubujura
Abantu batanu barimo abakozi bakorera ikampuni y’ubwubatsi y’inkeragutabara( Reserve Force ) mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 ahagana saa tanu baraye bafatiwe mu cyuho mu murenge wa Rugalika biba Sima y’ahubakwa amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Aba bagabo uko ari batanu bafatiwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika. Bafatanwa imifuka ine ya Sima bikekwa ko bibye mu Mudugudu wubakwamo inzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Babiri mu bafashwe bakekwaho ubu bujura ni abakozi bakorera Kampuni ya Reserve Force(inkeragutabara) irimo kubaka inzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye mu Murenge wa Rugalika.
Abakekwaho ubujura bafashwe ni; Rtd Sgt Canisius Kayihura ariwe wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho kuri site y’ubwubatsi, hari Karuhije Elias, uyu nawe akora muri iyi Kampuni y’Ubwubatsi, hakaba Havugimana Jean Marie Vianney bivugwa ko yahaye akazi umu motari ko kwikorera Sima ayimujyaniye mu rugo, Hari uwitwa Mbabazi Jean Claude wafashwe yikoreye imifuka ya Sima kuri Moto, hakaba na Misago Jean Bosco wafashwe yaguze Sima.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni uko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamenye umugambi abafashwe bari bafite wo kwiba, bakayabwira umwe mu bashinzwe iyi Site wakoze bucece abaraririye kugeza batawe muri yombi.
Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’ubugenzacyaha yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ifatwa ry’aba bantu ari ukuri. Ko bafitwe n’ubugenzacyaha aho bari kuri Sitasiyo ya Runda-Ruyenzi babazwa ku cyaha cy’ubujura bakekwaho. Avuga kandi ko bagikora iperereza ngo bamenye byinshi ku byaha bakurikiranyeho abakekwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com