Kigali: Umusore yafashwe akekwaho kwiyita umupolisi akambura abaturage abizeza kubaha serivisi
Muri iki cyumweru dusoza nibwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bahaye amakuru Polisi y’u Rwanda ko Iyakaremye Theophile agenda yiyita umupolisi akabaka amafaranga abizeza ko azabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitangwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka Contrôle Technique.
Ubwo yari imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, Iyakaremye yemeye ibyaha yakoze avuga ko yiyitiriye urwego adakorera agamije kwambura abanyarwanda.
Yagize ati: “Nari maze igihe kigera ku kwezi nkora ibikorwa byo kwizeza abaturage ko nzabashakira ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka zabo. Uwatumye mfatwa nari naramusezeranyije kuzamukorera imodoka ze ebyiri (2) zari zararezwe uburwayi butandukanye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Contrôle technique). Ibyo byose kandi nabikoraga niyita umupolisi.”
Iyakaremye akomeza avuga ko yari yamwatse amafaranga ibuhumbi 30 kugira ngo azamuhe ibyo byangombwa.
Yakomeje asaba imbabazi anashishikariza n’undi wese waba akora nk’ibyo yakoraga cyangwa afite igitekerezo cyo kuzabikora kubireka kuko nta kiza cyabyo.
Avuga ko yari amaze kwambura abantu bagera kuri batanu, imodoka imwe bakaba baramuhaga amafaranga atandukanye ariko akaba atarajyaga munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abanyarwanda cyane cyane abatunze ibinyabiziga kujya bubahiriza amategeko agenga imitangire y’ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyangwa izindi serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, bakirinda ababashuka babizeza ko bazabibaha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Nta mpamvu yo gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo ubone serivisi iyo ariyo yose harimo n’iyi itangwa n’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka. Serivisi zitangwa binyuze mu mucyo kandi zigatangwa n’abapolisi bacu aho bakorera mu kazi.”
Yakomeje agaragaza ko ikigo gitanga ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyashyizeho gahunda nziza zorohereza buri muturarwanda ushaka kujya gusuzumisha imodoka ye aho iki kigo gikora iminsi itandatu mu cyumweru kandi kikageza saa sita z’ijoro. Cyanashyizeho kandi uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi aho ukigana ahabwa ubutumwa kuri telefoni bumubwira umunsi n’amasaha agomba kuzakigana ndetse n’ibindi byagombwa agomba kuba yujuje.
CP Kabera yasabye buri muturarwanda wese kujya yihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye ushaka kubarya utwabo abizeza ko azabaha serivisi runaka muri Polisi y’u Rwanda cyangwa akora ibindi byaha.
Iyakaremye yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Remera kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.
Uyu musore nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 279 mugitabo cy’amategeko ahana. Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
intyoza.com