Kigali: Polisi yakoze umukwabu wafatiwemo Moto 128 mu ijoro rimwe
Mu gitondo cyo kuri uyu 21 Nyakanga 2019 ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi yeretse itangazamakuru moto zigera 128 zaraye zifatiwe mu mukwabu wo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Izi moto zafatiwe mu mikwabu itandukanye yakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019, mu mujyi wa Kigali wo kugenzura moto zitubahiriza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro n’amategeko agenga umuhanda muri rusange.
Amwe mu makosa izi moto zafatiwemo arimo guhagara nabi, kutagira ibyangombwa, kutagira uruhushya rwo gutwara abagenzi, kuvanga abantu n’imizigo, kutubahiriza amabwiriza, impushya zarangije igihe, guca mu cyerecyezo cyitemewe, impushya z’inyamahanga, kutagira ubwishingizi n’andi makosa atandukanye. Izi zose uko ari 128 zikaba zafashwe mu ijoro ryacyeye mu turere tugize umujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi ikomeje kuburira no kwamagana abantu bakomeje gukoresha umuhanda nabi bagateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.
Yagizea ati “Hari ubukangurambaga bwa gerayo amahoro Polisi n’abafatanyabikorwa batandukanye banyuza ku ma radiyo, televiziyo, mu biganiro bitandukanye bihabwa abahagarariye za kompanyi n’amakoperative atwara abagenzi ndetse n’abamotari n’abashoferi ubwabo n’abandi bose bakoresha umuhanda hirya no hino mu gihu bakangurira buri wese kugenda mu muhanda mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko n’ubwo dukomeje ubu bukangurambaga hari bamwe bakomeje kugaragarwaho n’ibi byaha byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda bagakora amakosa kuburyo bukomeye bushobora guteza impanuka abantu bakahasiga ubuzima n’ibintu bikahangirikira.”
CP Kabera yavuze ko umuntu wese ushaka gutwara ikinyabiziga agomba kuba afite uruhushya rwabugenewe, niba gitwara abantu akaba afite ibyangombwa bicyemerera gutwara abantu, niba kigenda mu muhanda kikaba gifite ubwishingizi kugira ngo nicyiramuka gikoze n’impanuka abantu cyari gitwaye bashobore kuba barihwa na nyiracyo nawe abashe kwishyurwa ikinyabiziga cye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abantu bakomeje gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bizakomeza gukorwa ndetse bikava mu mujyi wa Kigali bikajya no mu ntara zose z’igihugu hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu no guhana abatubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Yagize ati “Iki gikorwa cyo gufata abatubahiriza amategeko tuzagikomeza, ikindi kandi izi moto zafatiwe mu makosa atandukanye ashobora guteza impanuka tuba tuzeretse itangazamakuru mu rwego rwo kugira ngo ubu butumwa bugere ku banyarwanda bose bakomeze kwirinda icyabateza impanuka, banumve ko bafite uruhare rwo gutanga amakuru y’abatubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”
CP kabera yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko agenga umuhanda, bagaha uburenganzira abanyamaguru n’abandi bose bakoresha umuhanda ikindi bakumva ko abantu batwaye nabo bafite uruhare rwo kubabwira uburyo babatwara.
Ati “Niyo mpamvu hariho gahunda ya gerayo amahoro y’uko buri muntu wese uhagurutse ugiye gutwara abagenzi ahantu runaka akwiye kubabwira uburenganzira bwe n’uburengazira bw’abagenzi kugira ngo babe bamwibutsa mu gihe arenze ku nshingano, yabyanga bagahamagara Polisi cyangwa n’urundi rwego rubishinzwe.”
Yanibukije abanyamaguru ko mbere yo kwambuka umuhanda bagomba kubanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga cyabasatiriye bakabona kwambuka kandi bakambukira ahabugenewe mu gihe hahari bakirinda n’andi makosa yose ashobora guteza impanuka.
intyoza.com