Urwego rw’Umuvunyi rwataye muri yombi abakozi 2 bo muri serivise z’Ubuzima
Mu itangazo urwego rw’umuvunyi rwashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, rutangaza ko abakozi babiri bakora muri Serivise z’ubuzima aribo Bigirimana Jean Damascène bakunze kwita Ngamba ( wari umuyobozi wungirije ushinzwe kwandika) muri Allied Health Professionas Council (RAHPC) ubu akora mu bitaro bya Kaduha hamwe na Bayavuge Espérance Laborantine mu kigo nderabuzima cya Janja ho mu Karere ka Gakenke bafunzwe n’uru rwego.
Nkuko itangazo ry’urwego rw’umuvunyi ribivuba, uyu Bigirima akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ndetse n’icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.
Bayavuge, akurikiranweho icyaha cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko. Bayavuge Espérance ni Laborantine mu Kigo Nderabuzima cya Janja mu Karere ka Gakenke.
Ibi byaha byose bakekwaho, biramutse bigize uwo bihama muri aba uko ari babiri nta wahanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka itanu ariko kandi nta n’ikirenza imyaka 7. Hiyongeraho n’ihazabu igenwa mu bwikube bw’inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 bishingiye ku indonke yatse cyangwa yakiriye nkuko bigenwa n’itegeko dusanga hasi mu itangazo ry’urwego rw’umuvunyi.
Soma byinshi ku mvo n’imvano y’itabwa muri yombi ry’aba bakozi babiri muri iri tangazo ry’urwego rw’umuvunyi:
Munyaneza Theogene / intyoza.com