Kamonyi: Nta Mudugudu wihariye wubakiwe icyiciro runaka cy’abanyarwanda-Mayor Kayitesi Alice
Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi butangaza ko nta mudugudu wihariye uri kubutaka bwako wubakiwe icyiciro runaka by’Abanyarwanda, nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abasigajwe inyuma n’Amateka n’abandi. Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere mu isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa 31 Nyakanga 2019 ku biro by’aka Karere.
Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’itsinda ryari kumwe nawe mu isuzuma bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, bagaragarije itsinda ryaturutse ku rwego rw’Igihugu muri Gahunda ya Ndumunyarwanda ko nta butaka bw’Akarere bwubatsweho umudugudu wihariye w’icyiciro runaka cy’Abanyarwanda.
Meya Kayitesi, avuga ko kugira umudugudu uteye utyo byaba ari uguha akato ababa bawubakiwe bakawutuzwamo, byaba kandi binyuranye n’icyerecyezo cy’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ndetse na Politiki igamije kuba umwe kw’Abanyarwanda, ko kandi byaba bibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere.
Ati“ Nta Mudugudu w’icyiciro runaka dufite mu karere ka Kamonyi. Ni umudugudu watoranijwe dufatanije n’inzobere mu kutwereka ahaba umudugudu, niho twubakira umunyarwanda uwo ariwe wese”. Akomeza avuga ko igishobora gutandukana ari inkunga, aho hari nk’iyaza igenewe kubakira cyangwa gusanira abarokotse Jenoside batishoboye. Avuga ko ibi biri no mu mahitamo y’Abanyarwanda.
Agira ati“ Abanyarwanda bose tubatuza hamwe kuko ni ngombwa biri no mu mahitamo yacu ko tugomba kuba umwe. Mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ariko tunirinda icyakongera kububangamira, ni uko abanyarwanda bose batura hamwe bakabana hamwe bagahurirwaho n’ibikorwa remezo kimwe ku buryo bungana kandi bose bagafashanya mu gukomeza kubaka Igihugu cyacu”.
Meya Kayitesi avuga ko kubaka umudugudu ugatuzwamo icyiciro runaka cy’Abanyarwanda bifite ingaruka nyinshi
Ati“ Icyambere gikomeye mu ngaruka ni uko bibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko niba abanyarwanda tugomba kuba umwe hakaba harimo abibona mu cyiciro runaka kubera aho batujwe, ibyo byonyine bibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda. Ikindi ni uko hashobora kuzamo ikibazo cy’imitekerereze cyo kumva ko icyiciro bashyizwemo n’ubundi gifite uko kibaheza kandi nta munyarwanda wemerewe guheza. Hashobora no kuba habamo ikibazo cy’umutekano mu gihe hari umuntu waba uziko hari abatujwe mu cyiciro runaka, kuba yacyibasira bishobora kuba byazamo nk’imwe mungaruka”.
Zibukira Eric, waje akuriye itsinda ryasuzumaga ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yemeza ko kugira umudugudu runaka wagenewe gutuzwamo icyiciro cyihariye cy’Abanyarwanda bidakwiye. Avuga ko abanyarwanda bose bagomba gutura hamwe nta kuvangura bagakorera bose Igihugu hamwe.
Ati” Abanyarwanda baturana, bagatura ari Abanyarwanda bari umwe kandi bahuje imirimo ndetse bahuje no gutekerereza hamwe iterambere rigamije guteza imbere aho bari ndetse baniyubaka mu mibereho yabo”.
Zibukira, nubwo yirinze gutangaza ibyo babonye mu isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka kamonyi ngo kuko bizatangazwa nyuma y’ihuzwa ry’Amanota, avuga ko bashimye uruhare rw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Akarere ka Kamonyi Gafite imidugudu y’icyitegererezo ibiri ariyo uwa Mbayaya ho mu Murenge wa Nyamiyaga ndetse n’uwa Gatwa ho mu Murenge wa Ngamba. Iyi yose ituwemo n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Hari kandi ibindi bice bitandukanye byari byaratujwemo imwe mu miryango nk’iy’Abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’ahari harubakiwe Abarokotse Jenoside batishoboye batagiraga aho kuba ariko hose ubu baturanye n’abandi banyarwanda hagamijwe kwirinda ibyavuzwe hejuru.
Munyaneza Theogene / intyoza.com