Muhanga: Abakozi ba Ngali barashinjwa kwaka imisoro y’umurengera
Mu nama yahuje abacuruzi batandukanye mu karere ka muhanga kuri uyu wa 01 Kanama 2019, bamwe mu bacuruzi by’umwihariko abagura inka bagamije kuzibaga bagacuruza inyama basabye ubuyobozi kubarenganura kucyo bise akarengane bakorerwa n’abakozi ba Ngali ishinzwe kubasoresha. Bavuga ko basoreshwa umurengera.
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu karere ka Muhanga by’umwihariko abacuruza amatungo arimo inka aho babaga bagacuruza inyama, bashinja abakozi ba Ngali kubasoresha imisoro y’umurengera aho ndetse ngo hari amwe mu mafaranga bakwa nti bayabonere inyemezabwishyu.
Munama yahuje abacuruzi batandukanye ikanitabirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’abandi barimo abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro n’izindi nzego zitandukanye, abacuruzi bagaragaje ibibazo bibabangamiye ariko by’umwihariko abacuruza inka babaga bagamije gucuruza inyama aho batunga agatoki abakozi ba Kampuni ya Ngali.
Neretsabagabo Asumani, umucuruzi w’inyama akaba n’umwe mubagize Komite ya Koperative y’ababazi I Muhanga, yavuze ko yaguze inka mu ruhango akayisorera muri Ngali, yayizana ayijyanye mu ibagiro nabwo bakongera bakamusoresha ubugira kabiri. Avuga ko umukozi wa Ngali yababwiye ko ari amabwiriza yatanzwe bakurikiza.
Ati“ Uhagarariye Ngali witwa kayinamura yakoresheje inama kuwa Gatatu w’icyashize avuga y’uko Inka ziguriwe mu masoko ari hanze ya Muhanga nazo zigomba kujya zitanga amahoro zigeze mu ibagiro ariko zitaciye mu isoko. Twumva rero twebwe biratubangamiye kubera y’uko ni gishyashya”.
Akomeza ati“ Ubundi iyo tuguriye Inka mu masoko ari hanze ya Muhanga dutanga amahoro muri iryo soko tukagaruka tubazwa imisoro yo mu ibagiro. Ubwo rero urumva ko ari gishyashya kuko aduca amahoro y’isoko tutanagezemo, bivuze ngo ubwo Inka tuba tuyisoreye kabiri”.
Uwimana Beata, perezidante wa Koperative y’Ababazi yabwiye intyoza.com ko iyi misoreshereze babonye irimo ikibazo bahitamo kuzana ikibazo imbere y’ubuyobozi ngo bubafashe kugikurikirana.
Ati “ Ntabwo byari bisanzwe bibaho kuko ni amabwiriza uriya uhagarariye Ngali mu Karere ka Muhanga yari yaduhaye atubwira ko tugomba kuzajya twishyura Inka yavuye mu isoko ry’ahandi ikagera iwacu mu Misizi uje kuyibaga nabwo uzajya uyitangira amahoro y’isoko biba ngombwa ko tumusaba ko yareka tukabibaza ubuyobozi kuko tubona ko harimo ikibazo”. Akomeza avuga ko mu kubaza ikibazo babonye ko n’ubuyobozi bwabibonyemo ikibazo bakaba bizeye ko bagiye kubikurikirana.
Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ubwo yumvaga iki kibazo akanabwirwa n’abacuruzi ko abakozi ba Ngali babibakoreye bababwira ko ari amabwiriza ya Njyanama, yabaye nk’utunguwe avuga ko agiye kubaza akareba uburyo ibyo byakozwemo niba binyuze mu mucyo.
Mayor Uwamariya yagize kandi ati “… Ntabwo nziko ibyo aribyo Njyanama yatoye, Niba urugendo Inka igenda ikora igenda isora mu nzira yazahagera nta n’Ikinono ucuruje. Nibwira rero ko turaza kubikurikirana niba ari ibikorwa bya muntu bitandukane n’ubutumwa yahawe”.
Yakomeje ati“ Twebwe iyo tugiye gutora itegeko, ntabwo turi abantu b’abakorano cyangwa bava mubirere. Njyanama se igiye gutora ibipyinagaza umuturage yaba ari Njyanama ya hehe?”.
Abacuruzi bavuga ko uburyo basoreshwa bubatera kwibaza byinshi kuko Inka imwe mu isoko bayisorera ibihumbi bitatu (3,000Fr), bakongera bakayitangira ibihumbi bitandatu (6,000Fr) byitwa ubukode bw’Isoko (aya bigoye kuyabonera inyemezabwishyu ari naho benshi bahera bakeka ikoreshwa ryayo mu buryo butanoze banasaba ko inzego zibishinzwe zabyinjiramo). Hejuru y’aya kandi bongeraho andi ibihumbi bitatu(3,000Fr) yitwa umusoro wo mu ibagiro, yose akaba ibihumbi cumi na bibiri (12,000Fr) ku Inka imwe.
Intyoza.com twagerageje gushaka kuri terefone Ngendanwa umukozi uhagarariye Ngali mu Karere ka muhanga washyizwe mu majwi n’abacuruzi turamubura ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye nta gisubizo twabonye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com