Kamonyi/Umuganura: Rukoma na Kayenzi hari aho babonye imodoka bwa mbere ku Mudugudu
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa kayenzi, Akagari ka Cubi, Udugudu wa Kamabuye kuri uyu wa Gatanu Tariki 02 Kanama 2019 bizihije Umuganura bishimira ko bwa mbere mu mateka babonye imodoka igeze iwabo babikesheje umuhanda bikoreye. Mu murenge wa Rukoma ho bishimiye kuba abambere muri Mituweli no kubakira abatishoboye, basabwa gukomeza ubumwe bubaranga.
Abaturage b’Umudugudu wa Kamabuye baganiriye n’intyoza.com bavuze ko kubona imodoka ku butaka bw’Umudugudu wabo ari nk’igitangaza. Bavuga ko uyu muganura bari barahize ko bagomba kuwurya bafite umuhanda ku buryo umuyobozi uzaza kwifatanya nabo azazana imodoka bakayihabona.
Aba baturage mu kwishimira ibyo bigejejeho, bavuga ko bije no koroshya ubuhahirane, aho bezaga imyaka bakabura uko igera ku isoko bitewe n’uko nta muhanda unyurwamo n’imodoka, ko kandi n’uwashaka kubasura noneho atabura aho anyura afite ikinyabiziga. Bakoze ibirori basangira ibiribwa bitandukanye bya Kinyarwanda ndetse n’amarwa biyengeye.
Niyogusa Didace, Umukuru w’Umudugudu wa Kamabuye ku myaka 35 y’amavuko yabwiye intyoza.com ko bishimiye igikorwa cyabahuje nk’abaturage bakitunganyiriza umuhanda wanyuzemo imodoka bwa mbere mu mateka y’aka gace.
Ati“ Ni igikorwa dukesha ubufatanye bw’Abaturage ariko kandi n’imiyoborere myiza y’Igihugu. Abaturage dushyize hamwe mu bikorwa bigamije iterambere ryacu n’ubu tuza ku isonga mu kwishyura Mituweli n’ibindi dusabwa kugiramo uruhare. Twakoze umuhanda none hano bwa mbere abaturage babonye imodoka. Ni ibyishimo mu Mudugudu wacu, twasangiye Umuganura twishimye kandi dusangira kubyo twejeje”.
Bizimana Vincent, Umuturage wa Kamabuye avuga ko Umuganura wababereye ibyishimo kubona imodoka igera ku Mudugudu bitarigeze biba. Avuga ko bafashe umwanya bagasangira kandi bakaganira kubyo bigejejeho nk’abaturage ariko kandi banahanze amaso ibindi byiza barimo guteganya gukora bagamije kwiteza imbere.
Nyirasafari Angelique ku myaka 38 y’amavuko yaganiriye n’intyoza.com mu byishimo birimo ibitwenge yishimira kuba ubufatanye bwabo nk’abaturage mu kwishakamo ibisubizo butumye mu myaka ye abona imodoka ku butaka bw’iwabo.
Ati “…Cyera hano bahitaga muri Rubiha bavuga ngo ntitumenya ko bwakeye. Ni ubwambere mbonye imodoka hano iwacu, ni ibyishimo ariko kandi binatwongerera imbaraga zo gukora dushyize hamwe kuko nta kidashoboka ahari ubumwe”.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kayenzi wakandagije imodoka bwa mbere mu Mudugudu wa Kamabuye yabwiye intyoza.com ko igikorwa cy’aba baturage cyo kwitunganyiriza umuhanda ubafasha mu buhahirane ari umusaruro wo gushyira hamwe kwabo bakesheje Politiki nziza y’Igihugu.
Gitifu Mandera, avuga ko aka gace gakora kuri Nyabarongo kagahana urubibi n’Akarere ka Gakenke aho bitandukanywa n’amazi ari ahantu bitashobokaga ko umuntu agera n’Imodoka. Avuga ko mu gusangira umuganura n’aba baturage babashimiye ariko kandi babashikariza gukomeza gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo biganisha aheza.
Uretse mu Murenge wa kayenzi abaturage basangiye Umuganura banishimira ibyo bagezeho nk’umuhanda watumye babona bwa mbere imodoka igera ku butaka bwabo, Umuganura wanizihijwe hirya no hino muri Kamonyi ariko ahandi twabashije kumenya ibyaho ni mu Murenge wa Rukoma aho abaturage bakoze ibirori, bagategura umuganura nk’ubukwe bukomeye basangiriyemo bakanishimira intambwe bagezeho mu kwesa imihigo y’ibyo baba biyemeje bafatanije n’ubuyobozi.
Abanyarukoma ku rwego rw’Umurenge bizihirije Umuganura mu Kagari ka Taba, aho abaturage n’abayobozi bahuye bagasabana, bagasangira ari nako bishimira ibyo bamaze kugeraho dore ko banamuritse imihigo y’ibyo bagezeho bakanibukiranya uko barushaho gukomeza gushyira imbaraga zabo hamwe mu kugera ku iterambere bifuza.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko uyu munsi w’Umuganura wabaye umwanya mwiza wo gusabana no gusangira kw’abaturage ku myaka bejeje, bakaganira ku mibereho n’iterambere rirambye bifuza.
Gitifu Nkurunziza, yavuze kandi ko mu gusangira banishimiye ko aribo bari ku mwanya wa mbere muri Mituweli ndetse no kubakira abatishoboye mu Karere, byose babikesha ubumwe bubaranga nk’Abanyarukoma. Basabwe gukomeza kuba umwe bagamije kubaka u Rwanda rwiza bifuza, baharanira Kwigira no kwishakamo ibisubizo by’iterambere n’imibereho myiza iganisha umuturage aheza.
Umunsi w’Umuganira mu Gihugu hose wabaye, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Nyanza. Uyu munsi uba rimwe mu mwaka aho washyizwe ku munsi w’uwa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa munani.
Munyaneza Theogene / intyoza.com