Musanze: Itorero ry’Abadivantiste ryakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Babinyujije mu butumwa bw’indirimbo zihimbaza Imana, korari Ambassadors yo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2019 muri Stade Ubworoherane iherereye mu karere ka Musanze bahakoreye igiterane kigamije kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Iki giterane kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Ndabereye Augustin, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana, Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Ntara y’Iburengerazuba Pasiteri Setako Zophanie ndetse n’abaturage barenga 800 bitabiriye iki giterane.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije wari n’umushyitsi mukuru Ndabereye Augustin yashimiye iri torero igiterane ryateguye kigamije gukangurira urubyiruko ndetse n’abandi baturage muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge, asaba andi madini n’amatorero ko nayo yagira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha.
Yagize ati “Abayobozi b’amadini n’amatorero bahura n’abayoboke benshi, turabasaba ko zimwe mu nyigisho babaha bajya bakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge rwaba urwo bayoboye mu itorero cyangwa n’urundi bahura narwo hirya no hino aho bakorera ibiterane. Ibi bashobora kubikora babicishije mu ijambo ry’Imana, mu butumwa bw’indirimbo n’ubundi buryo bwose bakoresha abantu bakabumva.”
Yasabye abakuru b’amadini n’amatorero atandukanye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse n’akarengane kagaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda.
Yagize ati “Abayobozi b’amadini n’amatorero bafite uruhare runini mu guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abayoboke babo. Niyo mpamvu aribo ba mbere bakwiye guharanira ko amahoro arambye arangwa mu miryango, kubahana no gufatanya, bityo umuryango ukabamo umutekano usesuye.”
Umuyobozi wungirije w’akarere yavuze ko Polisi y’u Rwanda yagize uruhare rwo kwimakaza umutekano usesuye kuri buri muturarwanda, inashishikariza buri wese kubigiramo uruhare. Ati “Niyo mpamvu abanyarwanda twese tugomba gufatanya tugaharanira gukunda igihugu cyacu tubungabunga amahoro n’umutekano.”
Setako wari uhagarariye itorero ry’Abadivantiste yavuze ko bihaye intego yo kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Yagize ati “Urubyiruko nirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda bivuze ngo nirwo Rwanda rw’ejo, kandi ahanini usanga umubare munini ukoresha ibiyobyabwenge wiganje mu rubyiruko. Niyo mpamvu twahisemo kurukangurira kwirinda ibiyobyabwenge tubinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana.”
Yavuze ko bagiye basura ibigo ngororamuco bitandukanye bibarizwamo urubyiruko barukangurira kwirinda kwishora mu biyobyabwenge. Yongeyeho ko kuva batangira ibi biterane bikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bamaze kwakira urubyiruko rwihannye rukareka ibiyobyabwenge rugera ku 1200, intego yabo ikaba ari ukongera umubare munini w’abakizwa bakava mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Muri iki giterane umuvugizi w’intara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yasobanuriye abacyitabiriye amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, abasobanurira n’ingingo ya 263 yo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano ku muntu wese ukoresha ibiyobyabwenge, bityo abakangurira kubyirinda no kubirwanya.
CIP Rugigana yababwiye ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi.
Akaba ariyo mpamvu yasabye abitabiriye iki giterane ko bakwitandukanya na byo kandi bakagira umuco wo gufatanya na Polisi mu kubirwanya binyuze mu gutangira amakuru ku gihe y’umuntu wese bazi ubinywa cyangwa ubicuruza.
intyoza.com