Rubavu: Hafatiwe umugabo ukekwaho gukwirakwiza amadolari y’amiganano
Kuri yu wa Mbere tariki ya 05 Kamena 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yongeye gufatana umugabo witwa Nduhura Boniface w’imyaka 38 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo amadolari ya Amerika 5,500$ y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Nduhura yafatiwe mu kabari kari mu mujyi wa Gisenyi biturutse ku makuru y’abaturage barimo banywera muri ako kabari.
Yagize ati “Bamwe mu baturage barimo banywera muri ako kabari bumvise Nduhura ari guharira na mugenzi we kuri ayo madolari y’amiganano uburyo bagomba kuyagabana n’uko bakomeje kumva impaka zabo bahamagara uwari ushinzwe umutekano muri ako kabari nawe ahita yitabaza Polisi.”
Yongeyeho ati “Uwari ari kumwe na Nduhura yabonye ko bahamagaye inzego z’umutekano ahita anyerera aracika, Polisi ihageze ifata Nduhura imusangana ayo madolari y’amiganano 5,500$.”
CIP Kayigi avuga ko Nduhura bikekwa ko yaba afite abandi bantu bashobora kuba bakorana nawe mu guhererekanya aya madolari y’amiganano cyane cyane abo mu mujyi wa Gisenyi na Kigali.
Yagize ati “Uyu mugabo bikekwa ko yaba afite abandi bantu bakorana hirya no hino mu gihugu, kuri ubu hakaba hari bamwe muri bo bamaze gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali, umugore yafatanwe amadolari 20, 000$ y’Amanyamerika, muri icyo cyumweru kandi abantu bagera kuri batanu bafatiwe mu duce dutandukanye tw’igihugu nabo bazira icyo cyaha.
CIP Kayigi yavuze ko abo bose bagiye bafatwa biturutse k’ubushishozi bw’abaturage ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yabo na Polisi kuko bihutira kuyiha amakuru ku gihe.
Yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange gukomeza iyo mikoranire myiza n’ubufatanye batangira amakuru ku gihe kugira ngo abantu nk’aba bakwirakwiza amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu ndetse akanadindiza iterambere ryacyo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Nduhura Boniface yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo na mugenzi we wacitse afatwe.
Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
intyoza.com