Minisitiri Mukabaramba asanga gufasha umuturage utishoboye bidakwiye guhuzwa n’ibyiciro by’Ubudehe
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 nyuma ya Raporo y’Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda ku byiciro by’ubudehe, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Mukabaramba Alivera yatangaje ko nta mpamvu yo guhuza ubufasha buhabwa umuturage utishoboye n’ibyiciro by’Ubudehe.
Dr Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’Abaturage avuga ko gufasha umuturage utishoboye bidakwiye gushingira ku cyiciro by’Ubudehe abarizwamo.
Abajijwe n’umunyamakuru niba nta gahunda ihari yo gutadukanya ubufasha bugenerwa abaturage batishoboye n’ibyiciro by’Ubudehe babarizwamo nk’uko byari bisanzwe, MoS Mukabaramba yagize ati“ Nubundi ntabwo bigomba guhuzwa. Ntabwo bigomba guhuzwa, buriya kumva ko umuntu ari mucyiciro runaka agomba kurihirwa amashuri nta nubwo ari nabyo, kuko ntabwo ugomba kumva ngo uri mucyiciro cya mbere kuko n’uri mu cyiciro cya gatatu ashobora kugira ikibazo cyo kurihira abana barenze babiri”.
Akomeza ati” Ibyo birahari byo kumva ngo hari gushyira abantu mu byiciro ariko hari na Criteria- Ibyo uje gufasha yakagombye kureba ngo ndafasha bande, kuko ushobora gufasha abo mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya Gatatu”.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr mukabaramba Alivera avuga ko ivugururwa rijyanye no gushyiraho ibyiciro bishya rikomeje, aho abaturage bagenda babisobanurirwa. Gusa avuga ko igihe bizatangira gushyirwa mu bikorwa kitaramenyekana, ko imirimo irimo gukorwa nirangira bizashyikirizwa inama y’Abaminisitiri hanyuma bikabona gutangazwa.
Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda nubwo MoS Mukabaramba yagaragaje ko harimo ibyo atemera, abaturage 40% mubabajijwe babuze Serivise bari bakeneye kubera ibyicoro by’Ubudehe mu gihe 20% bahawe Serivise zitabagenewe bitewe n’ibi byiciro by’Ubudehe. Transparency International Rwanda yanagaragaje ko 2% by’abaturage bahamije ko ibyiciro by’Ubudehe bicyuye igihe byagaragayemo Ruswa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com