Nyanza: Bafatiwe mu cyuho bajya inama yo gushaka abakiriya b’urumogi bari bafite
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza k’ubufatanye n’abaturage kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 Kanama 2019 yafatanye abagabo babiri udupfunyika tw’urumogi 900 ubwo barimo bajya inama yo kurushakira abakiriya.
Abafashwe ni, uwitwa Mpagazehe Haruna w’imyaka 40 y’amavuko yagaragaye apakiye agafuka kuri moto agana mu rugo kwa Ndatimana Hussein w’imyaka 48 y’amavuko ruherereye mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ari naho bombi bafatiwe.
Mpagazehe Haruna usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto ngo yakemanzwe na bagenzi be b’abamotari ko ashobora kuba atunda ibiyobyabwenge ndetse banamubona ahetse agafuka niko gutanga amakuru kuri Polisi, iramukurikira kugera imufatiye mu rugo rwa Ndatimana Hussein.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko abaturage batanze amakuru ko uyu mumotari ashobora kuba atwara ibiyobyabwenge niko gukurikiranwa afatirwa mu rugo rw’uwo bari barimo bajya inama y’uko bageza urwo rumogi kubarukoresha.
Yagize ati “Abandi bamotari batanze amakuru ko hari mugenzi wabo, ushobora kuba yaratandukiriye akaba atwara ibiyobyabwenge. Nibwo baturangiye aho aturutse n’aho yerekeje, abapolisi baramukurikira kugeza ubwo bamufatiye mu nzu aho yarimo aganira na nyirayo uko bagiye kurugurisha.”
CIP Karekezi yashimiye abagira uruhare mu gutanga amakuru agamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.
Ati “Buri wese ugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge tumushimiye uruhare rwe mukurinda umuryango nyarwanda ikibi. Turasaba by’umwihariko abatwara abantu n’ibintu kwirinda gutwara ibintu bitemewe kuko baba bihemukira cyane kandi bagahemukira n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”
Yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke n’inzitizi mu mibereho myiza y’ubikoresha bityo asaba abaturarwanda kurushaho gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bazitungira agatoki aho bakeka ibiyobyabwenge.
Abafashwe n’ibyo bafatanwe birimo udupfunyika tw’urumogi na moto yakoreshejwe kurutunda, byashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.
intyoza.com