Polisi y’u Rwanda yatanze inzu 30 ku baturage batishoboye hirya no hino mu gihugu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye hirya no hino mu gihugu hose. Hubatswe inzu 30, aho inzu z’ubabatswe zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda, matera, intebe, utubati, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi. Ikindi kandi buri nzu ikaba ifite igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro (Douche).
Gutaha izi nzu zubakiwe imiryango itishoboye byahuriranye no gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwari gufite insangamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekno no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’igihugu wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi aho witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi. Ibi byabereye mu murenge wa Mutete ahatashywe inzu y’umuturage utishoboye witwa Kayonga Semikiza ndetse hanatahwa sitasiyo ebyiri za Polisi zubatswe mu mirenge ya Kaniga na Cyumba.
Minisitri Busingye mu ijambo rye yavuze ko imyaka 19 Polisi y’u Rwanda imaze ivutse itabaye imfabusa kuko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda cyane cyane umutekano.
Yagize ati “Kuba umunyarwanda akora akazi ke ntacyo yikanga biterwa n’imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Yashimiye ibikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda yagejeje ku baturage muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni ibigamije kongera ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ndetse bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterembere no kurwanya ibyaha, aho mutuye mukwiye gufasha Polisi kubisigasira namwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage aribwo buzatuma igihugu kigera ku iterambere. Akomeza avuga ko ubufatanye aribwo bushyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu karere ndetse no ku Isi mu kugira umutekano.
Minisitiri Busingye yagarutse kubyaha bikomeje kugaragara mu gihugu birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu karere ka Gicumbi.
Yagize ati “Abaturage nimwe mufite uruhare runini mu kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge kuko mubana umunsi ku w’undi bityo mukwiye gufata iyambere mutungira agatoki Polisi abacuruza ibiyobyabwenge.”
Yanakanguriye abaturage kwitwararika isuku birinda gusuhuzanya n’ibiganza mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola igaragara mu gihugu cy’igituranyi.
Yasoje ashimira ubunyamwuga n’indangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda, aboneraho gushima abaturage n’abandi bafatanyabikorwa ba Polisi uko bayifasha kugera ku ntego zayo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yashimiye uruhare rw’abaturage, inzego za Leta, abikorera ndetse n’izindi nzego z’umutekano bagize uruhare rukomeye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Yagize ati “Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hubatswe inzu 6 z’ibiro by’imidugudu hirya no hino mu gihugu bishingiye ku midugudu yagerageje kurwanya ibyaha ku buryo bugaragara. Ibi bizatuma abaturage babona serivisi mu buryo buboroheye kandi bazibone hafi ndetse bikazatuma n’abandi babirebereho kugira ngo harwanywe ibyaha cyangwa n’ababikora bagabanuke. Hubatswe inzu 30 mu gihugu hose ku bantu batishoboye, ni ukuvuga inzu imwe muri buri karere kandi yubatswe ahantu hagenwe hajyanye n’imiturire kugira ngo umuturage agerweho n’ibikorwaremezo; hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3,000 hanyuma hatangwa n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku bantu 3,000 hirya no hino mu gihugu hose ndetse n’abapolisi barenga 1000 batanze amaraso kugira ngo barengere ubuzima bw’abayakeneye kwa Muganga.”
Yavuze ko icyumweru cya mbere cyibanze mu kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ikoreshwa ryabyo, icyumweru cya kabiri cyibanze mu kurwanya ihohotera rishingiye kugitsina no kurwanya inda ziterwa abana, icyumweru cya gatatu cyibanze mu kubungabunga ibidukikije, icyumweru cya kane ari nacyo cyari icyanyuma cy’ibanze mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda aho higishijwe ingeri zitandukanye z’abakoresha umuhanda harimo abakoresha ibinyabiziga bitandukanye n’abanyamaguru.
By’umwihariko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda yerekanye bimwe mu biyobyabwenge byafashwe birimo ibiro 1600 by’urumogi, udupfunyika 832 tw’urumogi, udusashi 34157 tw’inzoga zitemewe(Gin) na litiro 241,000 za kanyanga; ibi biyobyabwenge byose bikaba byarafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose.
Hatanzwe kandi inama n’ubuvuzi ku bakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye kugitsina mu gihugu hose, abagera kuri 230 bakanguriwe kwandikisha abana mu bitabo byirangamimerere.
IGP Munyuza yibukije abaturage ko bafite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge bikigarara cyane cyane mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyagatare.
Yagize ati “Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kugeza Nyakanga 2019 Polisi yafashe litiro 5500 za kanyanga n’ibiro 200 by’urumogi muri utu turere uko ari dutatu.”
Akomeza avuga ko mu karere ka Gicumbi hafatiwe ibiro 1900 by’ikiyobyabwenge cya Mayirungi.
Umuyobozi wa Polisi yagarutse ku kibazo cy’abacuruza ibiyobyabwenge bakubita abaturage bagashaka no gurwanya inzego z’umutekano.
Yagize ati “Mube abambere mu kurwanya ibyaha nk’ibyo ndetse n’ibikorwa bindi bibi, abo ni abana banyu, n’abo mwashakanye ndetse ni abaturanyi banyu turashaka kubona uruhare rwanyu mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Icyo abagenerwabikorwa bavuze
Semikizi Kayonga umwe mubahawe inzu mu karere ka Gicumbi umurenge wa Mutete akaba yaracitse ku icumu rya Genoside ya korewe abatutsi 1994 yashimiye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’ubuyobozo burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yagize ati “Nabuze umuryango wanjye muri Genoside, Leta yanyubakiye inzu ariko iza gusenywa n’imvura, ndashima Polisi yampaye inzu uyu munsi irimo ibikoresho byose n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.Turi abanyamugisaha kugira igihugu nk’iki aho Polisi yegera abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.”
Undi wahawe inzu mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwempasha Mariam Uwazayire umubyeyi w’abana barindwi yasazwe n’ibyishimo.
Yagize ati “Uyu munsi abana banjye barasinzira neza umubyeyi wese yifuza ko abana be babaho mu buzima bwiza ndashimira cyane Polisi kubera iyi nzu banyubakiye.”
Nzabamwita Speciose w’imyaka 78 y’amavuko wo mu mudugudu wa Mabanza akagari ka Gishweru, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango wahawe inzu n’inka yavuze ko yabaga mu manegeka mu nzu iva imvura yagwa akanyagirwa n’abuzukuru be ntibifuze kujya iwe kuko havaga ariko ubu akaba avuga imyato Polisi y’u Rwanda ko imushyize heza kandi ikanahamushyirana n’inka izajya imukamirwa ikamuha n’ifumbire.
Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo kwasojwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Emmanuel Gasana arikumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, igikorwa cyabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo ahatanzwe inzu ku muturage utishoboye.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Iburengerazuba kwasorejwe mu karere ka Karongi n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Intara y’Iburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin aho bashyikirije imiryango ibiri inzu bubakiwe na Polisi y’u Rwanda aribo Mukeshimana Merciane na Mukamugema Venantie.
Ibikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba byitabiriwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Fred Mufulukye ari kumwe na Commissioner of Police Vianney Nshimiyimana aho byabereye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwempasha ahashyikirijwe inzu umuturage utishoboye witwa Uwamariya Mariam.
Mu mujyi wa Kigali cyasorejwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba Kitabirwa na Commissioner of Police (CP) G Rumanzi arikumwe n’abandi bayobozi batundukanye aho bashyikirije inzu uwitwa Nyiranjishiyimfura Josephine.
intyoza.com