Abayobozi b’inzego zibanze bitiranya Gahunda y’Ubudehe no kwesa Imihigo- Ingabire TI Rwanda
Nyuma y’ubushakashatsi ku byiciro by’Ubudehe bwakozwe na Transparency International Rwanda ikabumurika Tariki 14 Kanama 2019, Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee ahamya ko abayobozi b’Inzego zibanze bitiranya Gahunda z’Ubudehe no kwesa Imihigo.
Ingabire M. Immaculee, avuga ko mubyo abaturage bagaragaje ndetse n’ubushakashatsi bukabigaragaza ni uko hari bamwe mu bayobozi b’Inzego zibanze bashaka kwesereza Imihigo mu gutekenika imibare ya gahunda z’Ubudehe nk’aho bagabanya imibare nkana y’abakene bafite bagamije kubona amanota meza n’ibindi.
Ati“ Natwe tumaze kubibona henshi babyitiranya no kwesa imihigo. Abayobozi b’Inzego zibanze bumve ko ikigekenewe ari ukuzamura Umunyarwanda, kandi n’ubundi Leta ishoramo amafaranga menshi cyane. Ni bave ku kintu cyo kuvuga ngo barashaka kugabanya umubare w’Abakene kuko ibyo ng’ibyo binica n’igenamigambi rindi risanzwe”.
Akomeza ati“ Icyo kintu nabo ni bagerageze bacyumve kandi ubirenzeho anabihanirwe. Erega ikibazo cyo muri iki gihugu ni uko umuntu akora n’amakosa ntahanwe, nabyo biraho”. Akomeza avuga ko hari Serivice zimwe zigomba kuva ku kuba zitangwa hakurikijwe ibyiciro by’Ubudehe nko kwishyurira abana amashuri, kwivuza n’ibindi. Avuga ko abaturage ubwabo baba bazi imibereho ya bagenzi babo ariko bikicwa na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze biremera abaturage bagahimba imibare itariyo.
Asaba abayobozi b’Inzego zibanze kujya batanga imibare nyayo y’abaturage bafite aho kwiremera imibare bashaka, akenshi kubera ruswa cyangwa se gushaka kwigaragaza neza ko besheje imihigo kandi bazi neza ko babeshya.
Ingabire Marie Immaculee, avuga ko iyo hari ibikozwe nabi byaba byajemo ruswa cyangwa se itekenika, ngo byose byica gahunda y’Igihugu bigatuma icyari kigenderewe kitagerwaho. Aha niho ahera asaba ko uwo bigaragayeho wese yajya abihanirwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com