Nyamagabe: Abagore babiri bafatanwe udupfunyika turenga 700 tw’urumogi
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 kanama 2019, mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika Polisi ifatanyije n’abaturage yafatanye abagore babiri, Dusabimana Fridausi w’imyaka 35 na Mukasafari Olive w’imyaka 37 bafite udupfunyika 750 tw’urumogi.
Ibiyobyabwenge biteza umutekano muke bikagira n’uruhare mu kudindiza iterambere ry’ubikoresha kuko ubifatanwe acibwa amafaranga ndetse akanafungwa, bityo iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange rikadindira utibagiwe n’ubinywa byangiriza ubuzima.
Ni muri urwo rwego Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya no kubikumira ifatanyije n’abaturage batangira amakuru ku gihe k’uwo babonye ubicuruza ndetse n’ubinywa.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge Polisi ifatanyije n’abaturage yateguye igikorwa cyo gushaka abantu babicuruza bakanabikwirakwiza.
Yagize ati “Mu rukerera ubwo Polisi yajyaga muri uwo mukwabu wo gufata ababicuruza, aba bagore bombi yabasanganye ibiyobyabwenge by’urumogi bacuruzaga mu baturage ihita ibafata.”
Yakomeje avuga ko aba bagore basanzwe baba mu gipangu kimwe bakaba bacyekwaho kuba bafatanya mu gukwirakwiza ibi biyobyabwenge.
SP Karagire yakomeje avuga ko umuntu wishoye mu biyobyabwenge bimugiraho ingaruka nyishi kuri we ndetse no ku muryango we.
Yagize ati “Nk’ubu aba bagore bafatiwe muri ibi bikorwa bagiye gusigira abana babo agahinda ndetse n’ibibazo muri rusange kuko bagiye kubaho uko batifuje kubaho, babashyizeho umutwaro wo kuzajya babasura muri gereza mu gihe urukiko ruzaba rumaze kubahamya icyaha.”
Yongeyeho ko bidakwiye ko umuntu yishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha kuko bigira ingaruka mbi, bityo agasaba abaturage kumva ko kubireka aribyo byonyine bizatuma bagera ku iterambere rirambye bifuza.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yabwiye abaturage ko bakwiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge kuko aribyo nyirabayazana w’ibindi byaha, agasaba buri muturage wese kumva ko kubirwanya bimureba atangira amakuru ku gihe.
Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyishi zitandukanye k’ubikoresha ndetse zikanagera no ku muryango nyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu Polisi iburira umuntu wese ubyishoramo kubyirinda kuko k’ubufatanye n’abaturage itazahwema kurwanya uwo ariwe wese wahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturarwanda.
Kuri ubu aba bagore bombi bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gasaka kugira ngo bakurikiranwe.
Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye n’urumogi rubarizwamo.
intyoza.com