Kirehe: Polisi yafashe umuyobozi ukekwaho kunyereza imbuto yagenewe abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara iravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ukwakira 2019 yafashe Munyakazi Benon ufite imyaka 32 y’amavuko, akaba ari umukozi ushinzwe ubuhinzi n’amashyamba mu murenge wa Gahara.
Munyakazi, yafashwe kubera kunyereza imbuto y’ibigori yagenewe abahinzi batishoboye. Ni ibigori by’imbuto yoguhinga Minisiteri y’ubuhinzi igenera abahinzi muri gahunda ya Nkunganire, gahunda igamije gufasha abahinzi kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa. Munyakazi yafatanwe imifuka 40, buri umwe upima ibiro 50. Ibi bigori akaba yarabibitsaga umuturage witwa Kanimba Cleophas, uyu akaba agishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo uyu muyobozi afatwe ari amakuru yagiye atangwa n’abaturage babaga bagenewe iyo mbuto, aho bakunze kwinubira ko uwo muyobozi abaha bikeya ugereranyije n’ibyo baba bagenewe, byaje kugera aho batanga amakuru kuri Polisi agaragaza aho ajya guhisha ibigori yabaga yasaguye.
Yagize ati: ”Abaturage bagenerwa iriya mbuto batugejejeho ikibazo cy’uko uriya muyobozi abaha ibigori bikeya ibindi akabyijyanira, baje no kuduha amakuru y’aho abibika. Kuri uyu wa mbere twamufatiye aho yabibikaga ku muturage witwa Kanimba Cleophas, tumufata yazanye imodoka atangiye kubipakira ngo ajye kubigurisha”.
CIP Twizeyimana yakomeje agaya bamwe mu bayobozi banyereza ibyo Leta iba yageneye abaturage mu rwego rwo kubateza imbere, ashishikariza abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.
Ati: ”Turashimira bariya baturage bo mu murenge wa Gahara ku bw’amakuru bagiye baduha, turakangurira abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko biragaragara ko uriya yari amaze igihe abikora kuko ibigori byari bimaze kuba byinshi agiye no kubigurisha”.
Munyakazi Benon yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha -RIB kuri sitasiyo ya Kirehe kugira ngo akorerwe dosiye.
Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.
intyoza.com