Abavuga ngo aka kayoga ni umuco wacu mwibuke ko imodoka itari umuco wacu-Min Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019 mu kiganiro gitegurwa na Polisi kikayihuza n’itangazamakuru, yasabye ko abantu bacika ku gutwara ibinyabiziga basomye ku nzoga. Asaba abibwira ko inzoga yari mu muco w’abanyarwanda kuzibukira kuko ngo imodoka yo itari mu muco, ko kunywa ugatwara bibujije.
Minisitiri Jonhston Busingye, asaba abantu kumva ko icyigamijwe ari uko umuntu wanyoye ku nzoga yumva ko adakwiye gutwara ikinyabiziga. Ko abakibwira ko inzoga yari mu muco bakwiye kwibuka ko imodoka yo itari muri uwo muco, ko icyo gihe bayinywaga badatwara ahubwo kenshi bahekwa, bagasindagizwa cyangwa se yakuganza ukarara aho yagufatiye n’ahandi.
Ati“ Abavuga ngo aka kayoga ni umuco wacu, twibuke ko imodoka itari mu muco wacu”. Akomeza asaba ko ingufu zishyirwa mu kwirinda ari nayo nzira nziza, ko iyo wirinze uba ukiriho.
Mu gihe bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko igipimo ntarengwa ku muntu wanyoye inzoga cyava kuri 0,8, siko Minisitiri Busingye abibona kuko aho kuzamuka ahubwo ngo mu minsi iri imbere kizashyirwa kuri 0,4.
Asaba ko umuntu wese utwaye ikinyabiziga akwiye guharanira kurinda no gukumira impanuka zibera mu muhanda by’umwihariko hirindwa kunywa ugatwara wasinze. Asaba kandi ko buri wese utwara ikinyabiziga yumva ko umutekano wo mu muhanda uba amahitamo ye atari ukubikora kubw’amategeko cyangwa kwikanga Polisi. Yibukije ko ahantu hatari umutekano wo mu muhanda hatinywa.
Minisitiri Busingye, asaba abagenzi kandi kugira uruhare mu gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda, by’umwihariko bagira uruhare mu gutanga amakuru kubashoferi barenga ku mategeko, bakumva ko nta mushoferi ukwiye kugena uko abo atwaye bari bubeho cyangwa batabaho mu rugendo, ko bose bakwiye guharanira kugera iyo bagiye amahoro, birinda icyateza impanuka cyose mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda, itangaza ko mu mezi icyenda ashize ( kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri) ariko kandi no mu byumweru umunani bitambutse impanuka zo mu muhanda zaguyemo abantu 532, aho 705 bazikomerekeyemo bikomeye, abasaga 1000 bakomereka byoroheje, ibikorwa cyangwa imitungo isaga 1200 byarangijwe, Abashoferi 652 bafashwe banyoye bikabije naho 588 bafatwa bakekwaho gucomora no kwangiza utugabanyamuvuduko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com