Kamonyi: Guverineri Gasana yibukije ko umuganda ukozwe neza urinda Ibiza ugakiza ubuzima bw’abantu
Mu muganda usoza ukwezi k’Ukuboza wabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019 ku gasozi ka Muganza, Umurenge wa Runda, abawitabiriye bibukijwe ko umuganda ukozwe neza ufasha mu kwirinda Ibiza, hagakumirwa ibyashyira ubuzima bw’umuturage mu kaga. Umuturage akabaho atekanye yirinda za ntuye nabi. Muri uyu muganda, Col. Emmanuel Rugazora yibukije amateka y’agasozi kakoreweho umuganda, anasaba uruhare rwa buri wese mu kugira umutekano hibandwa ku gukora amarondo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana yibukije Abanyakamonyi by’umwihariko Abanyerunda ko gukora umuganda neza babisanganywe cyane ko aribo banatwaye igikombe cyawo mu mwaka wa 2018 ku rwego rw’Igihugu, ko bityo bakwiye no guharanira kukigumana barushaho gukora neza umuganda.
Yabibukije ko gukora umuganda neza bifasha mu kwirinda Ibiza n’icyahungabanya ubuzima bw’Umunyarwanda. Yagize ati“ Umuganda iyo ukozwe neza tugatabara abari mukaga, tugakumira tukanirinda Ibiza, niyo ya gahunda ya Leta yo kuvuga ngo umuturage utekanye, uteye imbere, ufite imibereho myiza”.
Akomeza ati“ Iyo bavuga imibereho myiza, ni no kwirinda za ntuye nabi z’umuturage wagira ikibazo akaba yahatakariza ubuzima nk’uko ejubondi mwumvise bamwe na bamwe bahatakarije ubuzima kubera Ibiza byateye. Kuwukora ni byiza kuko biri muri politiki ya Leta yo gukumira no kwirinda Ibiza”.
CG Emmanuel K. Gasana / Guverineri w’intara y’Amajyepfo.CG Gasana, yabibukije kandi ko umuvuduko w’amazi ava muri uyu musozi wa Muganza iyo ukumiriwe biba bifashije gufata amazi ntacike ngo agende agire ibyo yangiza, ahubwo akagirira abaturage akamaro. Ikindi ni uko bituma aya mazi adatwara ifumbire n’ubutaka, ntatware imyaka cyangwa se ngo agire ibindi yangiza.Col. Emmanuel Rugazora, umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza witabiriye uyu muganda yibukije ko agasozi ka Muganza kakoreweho uyu muganda ari ak’amateka kuko Ingabo zo ku gihe cy’umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi zahaganjirije Abanyoro, ko ubwo butwari bagomba kubuheraho nabo bakaganza ibyaribyo byose bibabangamiye birimo Ibiza n’ibindi byose byabuza umuturage n’Igihugu gutera imbere.
Col. Rugazora, yibukije ko igishanga cya kamiranzovu kuba uyu munsi kimeze neza, gihinzemo imyaka(Ibigori) kandi ikaba itekanye byaturutse mu mbaraga abaturage n’ubuyobozi bakoresheje mu mu gukumira amazi yavaga mu misozi igikikije harimo cyane uyu wa Muganza.
Yakomeje asaba abitabiriye uyu muganda gukomeza iryo shyaka ariko kandi bakanazirikana umutekano muri rusange bakora amarondo, birinda ibyaha n’ibindi byose bihungabanya umutekano. Yabasabye ko ibi bikwiye gukorwa ndetse bigakazwa ku rwego rw’Umudugudu, ntihagire icyuho na gitoya abajura n’abandi bagizi ba nabi bacamo bahungabanya umutekano. Yibukije ko ahari irondo rikora neza nta muntu ushobora guhungabanyirizwa umutekano, kandi ko no mu muryango haba hatekanye, bityo buri wese akaba asabwa kumva ko ari umukoro we, akabigira ibye.
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Yashimiye abitabiriye uyu muganda yibutsa ko ikumirwa ry’amazi n’ibiza ryatumye igishanga cya kamiranzovu cyari cyarabaye nk’itabire ndetse abana baza kugikiniramo umupira cyongera guhingwamo imyaka. Avuga ko uretse kuba iki gishanga cyari cyarangiritse, amazi n’ibiza byatewe no kudatunganya imisozi igikikije byangije byinshi birimo n’ubuzima bw’abaturage bwahagendeye.
Meya Kayitesi, yashimiye kandi by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Runda na Rugalika ihurira kuri iki gishanga cya Kamiranzovu uruhare bagize mu kongera gutuma iki gishanga cyongera kugira ubuzima. Yabijeje ko nk’Akarere bagiye kurushaho kugitunganya bityo umusaruro wakivagamo ukazamuka kurusha uko biri ubu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com