Kamonyi: Rwiyemezamirimo wapatanye umuhanda Perezida yemereye abaturage abateje ikibazo
Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri, Perezida Kagame yemereye abaturage muri 2016, ukaza guhabwa Sosiyeti yitwa Pyramide Minerals Supply(PMS) Ltd, uteje ikibazo gikomeye abaturage by’umwihariko abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Mukunguri, aho barira ayo kwarika bitewe no kubura uko bageza umusaruro wabo ku ruganda MRPIC.
Abaturage by’umwihariko abahinzi b’Umuceri mu Kibaya cya Mukunguri bahinga ku gice cy’Akarere ka Ruhango bavuga ko umuceri basaruye uheze ku mbuga kubera kubura inzira bawunyuzamo bawujyana ku ruganda ruwutunganya rwa Mukunguri-MRPIC.
Sindihebura Yasoni, umuhinzi w’umuceri mu kibaya cya Mukunguri akaba atuye mu Kagari ka Gisari, Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango avuga ko kudakorwa k’uyu muhanda by’umwihariko igice cyo mu gishanga cy’ikibaya gihingwamo umuceri byabateye ubukene bukomeye, bibabuza no kugeza umusaruro ku ruganda.
Ati“ Uyu muhanda waduteye ubukene butoroshye n’igihombo gikomeye cyane. Imiceri yareze yaheze ku mbuga kuko ntabwo wawutunda n’umutwe ngo bizakunde. Dufite ikibazo cyo kubona amafaranga kuko umuceri utagera ku ruganda.Turasaba ubuyobozi gukora uyu muhanda noneho imiceri yacu ikabona uko igera ku ruganda tukabona amafaranga tukongera tugahinga kuko ubu ni ibibazo”.
Mukantagwabira Drocella, we agira ati“ Ibihombo dufite ni ingaruka z’uyu muhanda badakora. Turasaba ko ukorwa tukabona uko tugeza umuceri kuruganda, tugapimisha, tukabona amafaranga tugahingisha byihuse tukanikenura mubyo dukeneye”.
Sikubwabo Callixte nk’umuhinzi, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com wamusanze ku bwanikiro umuceri umazeho amezi agera kuri abiri ati“ Ibi byaraduhungabanije kuko ubu biradukenesheje kandi twari twejeje. Kubona nta modoka yaza ngo idupakirire bitewe n’uriya muhanda ni ibibazo. Nkanjye mfite umuceri ugera mu biro 500 ariko ubu ndi mugihombo kuko mfite byinshi byo kukemura ariko nta mafaranga, yemwe n’uwo kurya si nawubona kuko tuhuhabwa n’uruganda iyo rwawutonoye”.
Mugenzi Ignace, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Mukunguri avuga ko kudakorwa k’uyu muhanda biteza igihombo abahinzi muri rusanjye. Avuga ko aho bakabonye amafaranga ngo bikenure mu bibazo bitandukanye bidakunda. Avuga kandi ko nka Koperative bashobora no guhura n’ikibazo cy’ibisambo, ukwangirika k’umuceri n’abamamyi ku buryo umusaruro bari biteze utazaboneka.
Mugenzi, avuga ko bari biteze umusaruro ungana na Toni zigera mu 1500 ku bahinzi bo mu gice cy’Akarere ka Ruhango ariko kubera ibibazo byakuruwe n’uyu muhanda ngo bashobora kubihomberamo. Avuga ko bafite akababaro k’ibyo barimo guhura nabyo.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yari akiri gushaka amakuru ku ngorane n’ibibazo by’aba bahinzi baterwa no kudakorwa k’umuhanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bugizwe n’abatekenisiye barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddee baje bari kumwe na bamwe mu bashinzwe gukora uyu muhanda ngo barebere hamwe igisubizo gikwiye.
Tuyizere yabwiye intyoza.com ko barimo gushaka icyakorwa ngo abahinzi babone uko bageza umusaruro ku ruganda cyane ko igice cy’umuhanda gitungwa intoki mu guteza ibibazo abaturage kiri ku ruhande rwa Kamonyi.
Yagize ati“Abaturage babangamiwe n’ikorwa ry’uyu muhanda kandi nta n’inzira yindi yahakozwe ku buryo bashobora kuhanyura.Twaje kureba inzira zishoboka kugira ngo haboneke indi nzira kuko nk’uko mubibona uruganda rurimo guhomba cyane ndetse n’abaturage by’umwihariko kuko umuceri urimo kwangirika. Ubu twavuganye na rwiyemezamirimo nta gisubizo turabona, ni ugukora nk’intore zishakira ibisubizo.
Tuyizere, avuga ko umuturage ari ku isonga rya byose, ko mu kumutabara nta gutekereza iby’amafaranga. Avuga kandi ko bibaye ngombwa bavugana n’uruganda bagashaka uko bakora inzira yanyuzwamo umuceri, rwiyemezamirimo akazabibazwa nyuma.
Ibivugwa na Visi Meya Tuyizere, ni nako Niyongira Uzziel uyobora uruganda MRPIC Ltd abibona. Avuga ko igihombo gishobora kuba ku ruganda n’abaturage b’abahinzi cyazateza ingorane mu mibereho myiza, mu bukungu n’ubuhinzi bw’umuceri kuruta uko bashaka uko babikemura hanyuma bikazabazwa rwiyemezamirimo cyane ko ibyo yakabaye yarakoze byo gushakira inzira abaturage atabikoze.
Mu bihe bishize, ikiraro cya Mukunguri (Gihuza Kamonyi-Ruhango) cyari cyateje ibibazo ariko Ingabo z’u Rwanda zagobotse abaturage zibakorera ikindi bazajya bifashisha. Aba baturage banashima igikorwa bakorewe n’ingabo bakavuga ko n’ikorwa ry’uyu muhanda ryakagiye mu maboko yazo ngo kuko nizo bizera mu kubatabara vuba.
Ubuyobozi bwa intyoza.com turimo gutegura indi nkuru yihariye, irebana n’ikorwa ry’uyu muhanda Rugobagoba-Mukunguri, idindira ryawo aho Sosiyeti Pyramide Minerals Supply(PMS) Ltd yawuhawe ikawutangira tariki 01 Ugushyingo 2017 (Igihe basinye kontaro) uteganijwe kumara amezi 16 ariko ukaba utararangira.
Abaturage babwiye byinshi umunyamakuru. Uhagarariye iyi Sosiyeti ya Pyramide Minerals Supply yanze kwitaba umunyamakuru ndetse n’ubutumwa yahawe ntabwo yasubije. Gusa umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi yatubwiye byinshi birimo no kuba hari ibihano mu mategeko byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku kudakorera igihe uyu muhanda, aho ndetse avuga ko binashobotse wazahabwa undi ubishoboye.
Soma inkuru bijyanye hano:Kamonyi: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri bari mu bibazo niba badatabawe mu maguru mashya
Munyaneza Theogene/intyoza.com