Kamonyi: Amasaka agiye kongera guhabwa agaciro nk’igihingwa cyatoranijwe kubera uruganda rw’Ikigage
Uruganda rw’ikigage rwuzuye mu karere ka kamonyi ahazwi nka Bishenyi ho mu Murenge wa Runda, rugiye gutuma amasaka agarurwa ku butaka bwa Kamonyi nk’igihingwa cyatoranijwe. Kayitesi Alice, umuyobozi w’aka karere avuga ko uru ruganda rushobora gutuma basaba ko amasaka yongerwa ku rutonde rw’ibihingwa byatoranijwe mu karere.
Amasaka, ni igihingwa kibarirwa mu bihingwa Ngandurarugo. Ni igihingwa kitaciwe ku butaka bw’akarere ka Kamonyi ariko kandi kitari ku rutonde rw’ibihingwa byatoranijwe kuhahingwa nk’uko haboneka; Soya, Ibigori, Urutoki, ibishyimbo, Imyumbati, Umuceri, imboga n’imbuto.
Mu kiganiro n’itsinda rya bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’amajyepfo ubwo bari mu rugendo ruzenguruka iyi Ntara muri gahunda yiswe “Menya Intara yawe”, yateguwe n’ubuyobozi bw’intara kuva kuwa 05-06 Werurwe 2020, Kayitesi yatangaje ko igihingwa cy’amasaka gishobora kuzongerwa mu byatoranijwe guhingwa ku butaka bw’Akarere bitewe n’uruganda rw’Ikigage.
Ati“ Igihingwa cy’amasaka si uko kidahingwa mu karere kacu, ariko ntabwo cyari mu bihingwa byatoranijwe kuko kitagaragaraga cyane nk’igishobora kugirira akamaro abaturage, cyangwa se nk’aho bashobora kubona aho bayagurisha. Byari ukugira ngo gusa bayahinge, abashobora kwinika bakinika abandi bagasyamo igikoma”.
Akomeza ati“ Kuba kitari mu bihingwa byatoranijwe, ubwo ubu twabonye uruganda kandi tukaba tunabizi ko ni igice cy’amayaga, amasaka arera n’ubu hari aho ugenda hirya no hino ukayabona, twizera ko ubwo bizaba bimaze kugaragara ko afite umurongo kandi n’uwayahinga yamugirira akamaro, hamwe n’inzego dufatanya MINAGRI, RAB, nacyo twabigaragaza kigahingwa kandi kikitabwaho”.
Uruganda rugomba gutunganya Ikigage rwamaze kuzura ndetse n’ibikoresho birimo imashini byamaze kugezwamo. Biteganijwe ko ikigage cya mbere cy’igerageza (test) gishobora gusohoka mu ruganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2020. Ni uruganda ruhuriweho n’uturere tugize Intara y’Amajyepfo hamwe n’abashoramari. Akarere ka Kamonyi kashoyemo imigabane ingana na Miliyoni 125 z’amafaranga y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com