Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yakize CoronaVirus, asezererwa mubitaro
Downing Street, aribyo biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, byatangaje kuri uyu wa 12 Mata 2020 ko uyu muyobozi wari umaze iminsi arwaye CoronaVirus yavuye mubitaro aho yavurirwaga iki cyorezo agataha iwe.
Nyuma yo kuva mu bitaro kwa Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, ibiro bye byahise bitangaza ko atari buhite asubira mu mirimo ye. Yari yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize aho hari hashize iminsi icumi bamusangaye iki cyorezo cya CoronaVirus.
Minisitiri w’Intebe Boris, ku myaka ye 55 y’amavuko ubwo yafatwaga n’iki cyorezo yajyanywe ku bitaro bya St Thomas. Nyuma yo kubisohokamo, ibiro bye bitangaza ko agiye kuba ari murugo iwe, aho ari inama yagiriwe n’abaganga bamwitagaho.
Nyuma yo kuva kwa muganga kandi, nkuko BBC dukesha iyi kuru ibitangaza, Boris ngo arifuza gushimira buri muntu wese ukora mu bitaro bya St Thomas, bitewe n’uburyo bamwitayeho, avuga kandi ko yifatanije n’abarwaye iyi ndwara.
Carrie Symonds, Umugore wa Minisitiri w’Intebe Boris, unitegura kwibaruka mu mezi abiri ari imbere yishimye cyane kubona umugabo agarutse. Yanditse ubutumwa yanyujije kuri Twitter agira ati “ Reka nshimire na buri muntu wese wohereje ubutumwa bwo kutwihanganisha. Uyu munsi ndumva ndi umunyamahirwe cyane”.
Akomeza ati” Hari ibihe byageze mu cyumweru gishize byari byijimye cyane mu by’ukuri. Umutima wanjye wifatanyije n’abari mu bibazo nk’ibyo, bahangayikiye abo bakunda”.
Uyu mugore wa Minisitiri w’Intebe, avuga ko bigoye kubona uko ashimira mu buryo bukwiye urwego rw’Ubuvuzi rw’ubwongereza, ndetse akavuga ko aba bakozi bo mubitaro bya St Thomas bakoze cyane. Ineza yabo, ahamya ko bigoye kubona uko ayishyura uretse ko ngo atazacogora kubashimira.
intyoza.com