Kenya: Umusaza w’imyaka 70 yicishijwe inkoni azira igisheke
Edward Khalakai, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya, yakubiswe inkoni n’abagabo babiri b’abarinzi b’ibisheke ( guards) kugeza ashizemo umwuka, bamuziza kwiba igisheke mu murima w’abandi. Ibi byabaye ku mugoroba wo kucyumweru tariki 07 Kamena 2020.
Abaturage bo mu gace ka Buyanji uyumusaza yakubitiwemo kugeza yishwe, bavuga ko mu busanzwe yari umuntu ukunda kwahira ubwatsi akabugurisha n’aborozi b’amatungo bo muri aka gace. Kubw’abo baturage, ngo uyu musaza yazize gufatirwa mu murima w’abandi yiba ibisheke.
Eric Barasa, umwe mu baturage bo muri aka gace kiciwemo uyu musaza avuga ko yumvise urusaku ruturuka mu murima, agenda agiye kureba ibirimo kuba aribwi yasanze ari abagabo babiri barimo gukubita uyu musaza Khalakai.
Barasa, mu gihe yashakaga gutabara uyu musaza wari urembejwe n’inkoni, nkuko sde.co.ke dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahatiwe n’aba bagabo bamusaba kugenda, ko nahirahira yongera gutera intambwe agana aho bari nawe bamwica.
Polisi yasabwe gukurikirana aba bagabo uko ari babiri, bagafatwa bagakanirwa urubakwiye, bakaryozwa ubugome n’urupfu rw’uyu musaza Khalakai.
Munyaneza Theogene / intyoza.com