Abagande bane bafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika
Minisiteri y’imari ya Amerika itangaza ko yafatiye ibihano abaturage bane ba Uganda bashinjwa gucuruza abana. Aba baturage ba Uganda bane ni abacamanza babiri, Mukiibi Moses na Musalu Musene Wilson, umunyamategeko, avoka, Mirembe Dorah n’umugabo we Mukisa Ecobu Patrick.
Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibarega ubufatanyacyaha bwo kubeshya ababyeyi b’abakene ngo babahe abana babo babajyane mu mashuri i Kampala, babagezayo bakabeshya ko ari imfubyi, noneho bakabaha, ku mafaranga menshi, Abanyamerika bashaka kubiyandikishaho mu mategeko nk’abana babo (ibyo bita adoption mu Gifaransa).
Kuri minisitiri wungirije w’imari w’Amerika, Justin Muzinich, agira ati:”kubeshya ababyeyi b’abakene bene aka kageni ni ishyano ribabaje cyane aba babyeyi. Ni ukwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Akomeza ati: “Aba bantu bane bikwijeho umutungo batatiye icyizere n’umutima mwiza by’Abanya-Uganda n’Abanyamerika”.
Mu bihano Amerika yahaye aba Baganda bane nkuko VOA ibitangaza, harimo gufatiira imitungo baba bafite muri Amerika ku giti cyabo cyangwa bayifatanyije n’abandi bantu no kutagirana ubuhahirane cyangwa ubucuruzi n’Umunyamerika uwo ari we wese. Ku bacamanza Mukiibi na Musene hariyongeraho no kubima viza zo kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Munyaneza Theogene / intyoza.com