• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/08/26
Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa
19/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka
19/08/26
Uzagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa-Dr Murangira B. Thierry/RIB
19/08/26
Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z’ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga

Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa

Umwanditsi
August 19, 2026

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ya Kamonyi, baravuga ko gutaka kwabo kumviswe, bubakirwa Ruhurura ireshya na Kilometero imwe na Metero 250, aho ije ari igisubizo ku bibazo baterwaga n’amazi y’imvura yamanukaga ku musozi ava mu muhanda mushya wa Kaburimbo wa Gihara-Nkoto. Uretse kuba ije ari igisubizo ku baturage, iyubakwa ryayo ryatumye abasaga 150 babona akazi.

Uwase Saidati, Umukuru w’Umudugudu wa Bwirabo ari naho iyi Ruhurura yubatswe yabwiye intyoza.com ko iyi Ruhurura yaje ikenewe cyane n’abaturage kuko ari igisubizo cy’ibibazo bahuraga nabyo mu gihe cy’Imvura.

Umukuru w’Umudugudu wa Bwirabo.

Ati“ Mu kuri, iyi Ruhurura yari iteje imbogamizi cyane kuko imihanda migenderano ndetse n’amateme byari byarangiritse. Iyo imvura yagwaga, Ubutaka n’imyaka by’abaturage byatwarwaga n’umuvu w’amazi yabaga ari menshi amanuka muri Ruhurura yiremeye. Hari inzu z’abaturage byakozeho zimwe zirasenyuka, ariko kubera Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, Akarere kumvise gutabaza kw’Abaturage karaza kaduha iyi Ruhurura irimo kubakwa”.

Mudugudu Uwase, avuga ko mu gihe abashinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) batangaje ko mu mezi ari imbere hazagwa imvura nyinshi, ibyo ngo ku baturage ba Bwirabo nti bikibateye guhangayika bibaza byinshi ku buzima bwabo n’ibyabo kuko icyajyaga kuba ikibazo gishyira ubuzima bwa benshi mu kaga ngo cyabonewe Igisubizo, Ruhurura.

Tuyisenge Chane Emmanuel uzwi ku izina rya Kamoso, atuye mu Mudugudu wa Bwirabo, avuga ko ibyago byazanywe n’iyi Ruhurura yaciwe n’amazi byatewe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo wa Gihara Nkoto, aho ngo abawukoze ngo batitaye ku kuyobora amazi bigatuma yishakira inzira yerekeza mu baturage.

Ashima ko Ubuyobozi bw’Akarere bwumvise gutabaza kwabo nk’abaturage bakabaha igisubizo cy’iyi Ruhurura yari iteje akaga. Ati“ Iyi Ruhurura yaje nk’icyiza mu baturage itewe n’amazi yishakiye inzira ava mu Muhanda wa Gihara Nkoto. Abo yamanukiraga iruhande yasigaga abayogoje kuko hari amazu ibikuta byayo byagiye, hari ayagiye yose n’ayagiye igice, Ubutaka n’imyaka byo nti wavuga. Hari kandi igihe abaturage batabashaga kwambuka ngo bage guhaha cyangwa se ngo banyure inzira zabo zisanzwe, ariko ubu turashima ko nyuma yo gutakira Akarere, baraje kandi bazana igisubizo kitunyuze”.

Iyo Amazi yimwe inzira arayishakira. Aha ni hamwe muri Bwirabo

Agira kandi ati“ Njyewe rero nk’Umuturage urebererwa n’Ubuyobozi, mbona ko iyi Ruhurura yaje ari igisubizo twari dukeneye kandi gishimangira ko koko Umuturage ari ku Isonga kuko ibyo bakoze bitugaragariza ko hari agaciro baha Umuturage”.

Nkundineza Josue, Umuturage wa Bwirabo ari naho yavukiye mu 1955, avuga ko yakozweho n’iyi Ruhurura yaciwe n’amazi akishakira inzira kuko ngo igice cy’Inzu ye cyagiye. Avuga ko ibyari ibibazo ubu ntabyo kuko ubuyobozi bwabasu

Ku musaza Nkundineza Josue, igice kimwe cy’inzu ye cyaragiye.

Ati“ Ndashima cyane Ubuyobozi bwacu ko bwatwumvise bukadukorera iyi Ruhurura kuko njyewe yari yarantwariye igice cy’inzu, ariko mu kuduha Igisubizo banampaye ingurane mbasha kwigondera akandi kazu ko kubamo. Rero njyewe ndashima cyane”. 

Musabyimana Jean Baptiste, akuriye ibikorwa by’ubwubatsi bw’iyi Ruhurura ya Bwirabo. Yabwiye intyoza.com ko iyi Ruhurura y’uburebure bwa Kilometero imwe na Metero 250 ije ari igisubizo kirinda abaturage Ibiza byaterwaga n’amazi menshi yahanyuraga mu gihe cy’imvura.

Engineer Musabyimana Jean Baptiste

Avuga kandi ko uretse no kuba ije nk’igisubizo kirinda abaturage Ibiza, iyi ruhurura ngo yanahaye akazi abasaga 150 bakoze ndetse banagikora, aho babona amafaranga abafasha kwikenura no gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima. Ahamya ko imirimo yo kubaka iyi Ruhurura irimo kugera ku musozo, ko kandi kuyubaka byitondewe ndetse ngo Ibiraro 6 biyiriho bifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’imodoka zipakiye Toni hagati ya 40-50T.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko kubaka iyi Ruhurura byari muri gahunda yo kurinda Abaturage ibibazo by’Ibiza byaterwaga n’amazi menshi yamanukaga ava mu muhanda wubatswe, akamanuka ku musozi agana mu baturage, aho byagaragaraga ko ari ikibazo gikomeye ku baturage.

Abaturage barinzwe ibyakwangiza Ubuzima bwabo n’ibyabo ariko kandi banabonye akazi.

Agira ati“ Amazi yamanukaga ari menshi akishakira inzira, ugasanga arasenyera abaturage ndetse yangiza byinshi ariko twafashe icyemezo cyo kuyashakira inzira anyura kugira ngo turinde Abaturage n’ibyabo byajyaga kwangizwa nayo. Turishimira ko nyuma y’uko abaturage batugaragarije ikibazo twabonye ubushobozi twubaka iyo Ruhurura, turinda ko amazi ubwayo yishakira inzira”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko iyi Ruhurura izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 370. Asaba abaturage gufata neza iyi Ruhurura, birinda icyo aricyo cyose cyayangiza kuko bazi neza ibyago byaterwa no kuba amazi yakongera akishakira inzira. Asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu kurinda iki gikorwa.

Ibiraro bikomeye birimo kubakwa.
Ibiraro bishaje birimo kuvanwaho.

Abaturags ba Bwirabo biyubakiye ibiro by’Umudugudu.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6017 Posts

Politiki

4263 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1071 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga