Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z’ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Biniface Rutikanga aratanga ubutumwa kuri buri wese waba wibwira ko ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko inzoga zizwi nk’ibyuma n’izindi zitujuje ubuziranenge, ko bizagera aho bigahagaraga ko uwo yibeshya. Ati“ Ntabwo twenda gusinzira, ntabwo twenda gufunga amaso”. Asaba ukibibitse kubitanga inzira zikigendwa kuko uzabifatanwa azirengera ingaruka.
ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hari bamwe mu bari bafite ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge babonye hatangiye igikorwa cyo kubifata ngo bimenwe bagahitamo kujya ku bihisha mu ngo n’ahandi. Ahamya ko abo batazahirwa kuko amaherezo yabo bazafatwa, ko kandi ingaruka kuri bo zizaba mbi.
Avuga ko n’ubundi abagiye kubihisha, bazatangwa n’uwo bazajya babiha kuko azajya amara kubinywa ubwe yivugire aho yabikuye, bityo uwakimuhaye afatwe akurikiranwe, ashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB nabwo bumukorere Dosiye ashyikirizwe Amategeko.
ACP Boniface, avuga ko Polisi ndetse n’izindi nzego batiteguye guhagarika ibikorwa byose byo gushaka izi nzoga z’ibyuma n’ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, hamwe n’ababifite, ababihishe.
Ati“ Nk’uko ibikorwa by’iperereza bikomeje, n’ibikorwa byo gukurikirana izi nzoga n’abazifite ntabwo bihagarara, nti byenda no guhagarara kuko uretse n’izi ng’izi zikorwa mu Rwanda, turabizi neza ko n’izaguzwe zikorerwa hanze zishobora kwinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ntabwo twenda gusinzira, ntabwo twenda gufunga amaso ngo tuvuge ngo birarangiye, turabizi ko ibyo byose bizashira kandi ibihano bikwiye bizatangwa”.
Akomeza aburira uwo ariwe wese waba yarabihishe yibwira ko azakomeza kubigurisha buhoro buhoro, ko uwo yibeshya cyane kuko nadafatwa na Polisi cyangwa izindi nzego, ntabwo bitazamara kabiri atarafatwa, cyane ko n’ubinyoye ubwe ngo ariwe uzaba uwa mbere mu kumutanga igihe azaba ahaze icyuma anezerewe yibwira ko arimo gushimira cyangwa kuratira abandi uwakimuhaye.
Ati“ Ntushobora guhisha umwotsi w’inzu yahiye. Uwabinyoye, iyo amaze guhaga arabivuga aho yabikuye. Ko bimugaragaraho se!, urumva azagira imbaraga zo guhisha aho yabiguze cyangwa yabikuye. Gutanga kiriya cyo kunywa, birarangira bakuvuze nyine. Icyo nzi cyo Namara kukinywa agasoma akanezerwa arakwigamba anakubone nk’umugabo agushimire, agutake ko uri umuntu w’Umugabo, ubwo natwe tube turagucakiye”.
Mu bikorwa bigamije gukura ku isoko ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, hirya no hino mu gihugu hamaze gufatwa byinshi ndetse biramenwa, ibindi nabyo biracyamenwa ariko kandi hanamaze gufatwa abasaga ijana barimo ba nyiri Inganda, abakozi bazo, abakozi ba Leta barimo abayobozi bakuru muri Rwanda FDA na RSB, aho Polisi na RIB bavuga ko nta muntu n’umwe ubifitemo ukuboko uzabacika, mpaka bafashwe kuko ngo ntawe ukwiye gukina no gukirira ku buzima bw’Umunyarwanda, abwangiza.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.