Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahuguye abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango ryo mu Karere ka Huye, ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro. Ni Amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturage ku gira ngo babashe gufata ingamba zihuse mu gihe habaye Inkongi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro ari inshingano za buri wese.
Yagize ati” Kumenya kuzimya ingongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite kugirango hakumirwe hanirindwe inkongi, yaba aho batuye ndetse n’aho banyura umunsi ku munsi. Twaberetse uburyo butandukanye bwo kuzimya inkongi kandi ko kuzimya inkongi mu gihe ibayeho bagomba kubikora badategereje Polisi kandi bakabikora bifashishije ibikoresho bafite“.
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro. Ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu.
Agira, ati” Buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi n’iyo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n’ikibazo cy’inkongi“.
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zo kuzikumira. Abaturage, banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi. Getrude Mukama, umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganwe ku bijyanye no gukumira inkongi.
Yagize ati” Nye, nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza’’.
Nyabyenda David, nawe ati’’ Turashimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bugamije kudusobanurira ibijyanye no gukumira no kurwanya inkongi. Ubu, tugiye kujya tubyikorera kuko twamenye uko twazimya Gas dutekeraho mu gihe zihuye n’inkongi ndeste n’ibindi’’.
Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha abantu kurwanya no gukumira inkongi. Ati” Amahugurwa agamije Kurwanya inkongi z’umuriro ni igikorwa dushima kuko ibi bizatuma abantu bamenya uko bakumira bakanarwanya inkongi batagombye gutegereza Polisi gusa. Turashimira polisi kubera aya mahugurwa”.
Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino mu Gihugu hagamijwe gukumira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y’abaturage n’izindi nzego bikaba aribyo bikenewe mu gukumira ibyaha.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.